skol
fortebet

Higiro Thomas yagizwe umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports

Yanditswe: Monday 24, Dec 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumvikana na Higiro Thomas wari umutoza w’abanyezamu ba AS Kigali n’Amavubi ngo aze abatoreza Bashunga Abouba na bagenzi be batacyitwara neza.

Sponsored Ad

Rayon Sports iri gutsindwa umusubirizo yafashe umwanzuro wo gushaka umutoza w’abanyezamu mushya nyuma y’aho Nkunzingoma Ramadhan asezereye ahoy amaze kumvikana n’inararibonye Higiro Thomas utoza abanyezamu b’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse yatozaga na AS Kigali.

Rayon Sports imaze gutsindwa inshuro 4 n’amakipe bahanganiye igikombe ndetse amakipe 3 muri yo yayitsindaga ibitego ku munota wa nyuma bitewe ahanini no guhagarara nabi k’umunyezamu Bashunga Abouba wafashe umwanya ubanza mu kibuga nyuma yo kugenda kwa Bakame.

Higiro Thomas afite akazi katoroshye ko gushakira Rayon Sports ubudahangarwa mu izamu dore ko benshi mu bafana bayo bavuga ko hajegajega kubera Bashunga utari ku rwego rwo hejuru.

Higiro Thomas ni umwe mu batoza bakinnye muri shampiyona y’u Rwanda igihe kinini
ndetse amaze kwitabira amahugurwa y’ubutoza ku mugabane w’i Burayi inshuro nyinshi bituma aba inararibonye muri aka kazi.

Biravugwa ko Rayon Sports ishaka umunyezamu ukomeye wo kuza kuziba icyuho cya Bakame aho yatangiye kuganira na Rwabugili Omar urindira Mukura VS

Ibitekerezo

  • aho haba ari sawa kabisa muzanye RWABUGIRI KUKO ubu ari kwitwara neza kuburyo bugaragarira buri wese,ahubwo ntabacike rwose mu kwa mbere aze adufatire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa