Kigali

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje umunsi wa vuba ya Bisi izatangira gukoreshwa ubwo bazaba bakiriye ikipe ya Sunrise

Imikino   Yanditswe na: Martin Munezero 26 February 2019 Yasuwe: 4393

Nyuma y’igihe kirekire abafana ba Rayon Sports bategereje kubona ikipe yabo igenda mu modoka imaze igihe yaraguze, kuri uyu wa gatanu ubwo Rayon Sports izaba yakiriye Sunrise iyi bisi izatangira gukoreshwa.

Aya makipe yombi azahurira mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni Bisi yaguzwe na Rayon Sports ku bufatanye n’abaterankunga bayo.

Ni Bisi yatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’Ugushyingo bivugwa ko Rayon Sports yayiguze angana na miliyoni 100 z’Amanyarwanda yagombaga kwishyurwa mu byiciro, gusa biza kugaragara ko itahise yishyurwa.

Mu bagombaga gufasha Rayon Sports kwishyura iyi modoka harimo Company y’ubwishingizi ya Radiant yari yemereye Rayon Sports miliyoni 34 zagombaga kwiyongera kuri 16 Perezida Paul Muvunyi yari yemeye gutanga. Igice cya mbere cy’amafaranga yo kwishyura iyi modoka cyabonetse muri Mutarama uyu mwaka.

Itangira gukoreshwa ry’iyi modoka rishimangira isezerano Paul Muvunyi uyobora Rayon Sports yari yatanze ubwo amafaranga yo kwishyura iyi modoka yabonekaga. Perezida Muvunyi yari yijeje abafana ba Rayon Sports ko iyi modoka izatangira gukoreshwa mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

Iyi Bisi igomba kugaragaraho ibirango bya Rayon Sports ndetse n’iby’ama-Company arimo Radiant na Skol atera Rayon Sports inkunga.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rafael Da Silva yatangaje impamvu ikomeye yatumye abura ibitego mu ikipe ya...

Rutahizamu Jonathan Rafael da Silva umaze muri Rayon Sports amezi 6 yavuze...
23 May 2019 Yasuwe: 2502 0

KNC yababajwe bikomeye n’uko Gasogi United itatomboye Rayon Sports cyangwa...

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United akaba na nyirayo,Kakooza Nkuliza Charles...
23 May 2019 Yasuwe: 2561 3

Kirehe FC yahanitse agahimbazamusyi yahaga abakinnyi bayo kugira ngo...

Abakinnyi b’ikipe ya Kirehe FC baheruka guhembwa muri Mutarama uyu...
23 May 2019 Yasuwe: 3789 3

Diego Maradona yafungiwe ku kibuga cy’indege azira kwambura uwahoze ari...

Icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona yatangaje ko yafungiwe ku...
22 May 2019 Yasuwe: 2578 1

Jose Mourinho yatangaje inama ikomeye aherutse kugirwa na Cristiano...

Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko yigeze kuganira n’umukinnyi ukomeye...
22 May 2019 Yasuwe: 4083 0

Rayon Sports yatomboye AS Kigali mu gihe APR FC ishobora kuzoroherwa...

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Gicurasi 2019,nibwo amakipe yabashije...
22 May 2019 Yasuwe: 2408 0