skol
fortebet

Ubuyobozi bwa Real Madrid bwakoze igikorwa kigaragaza ko butacyifuza Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Thursday 07, Jun 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Real Madrid bwabwiye Cristiano Ronaldo ko butazamwongeza amafaranga kugira ngo yongere amasezerano byatumye,ahazaza he hibazwaho na benshi.

Sponsored Ad

Ubwo abahagarariye Cristiano Ronaldo bahuraga n’ubuyobozi bwa Real Madrid mu ntangiriro z’iki cyumweru kugira ngo baganire kubyo kongererwa amasezerano, babwiwe ko nta gitekerezo cyo kongera umushahara wa miliyoni 22 z’amapawundi bahaga uyu musore bishobora gutuma yigendera.

Uyu munya Portugal w’imyaka 33 yifuzaga ko Real Madrid yamuha amasezerano mashya ndetse ikamwongerera umushahara akarusha Messi na Neymar baherutse guhabwa akayabo n’amakipe yabo,ariko ubuyobozi ntibwabyemeye bishobora gutuma yigira muri PSG yifuza kumuha miliyoni 45 z’amayero ku mwaka.

Ronaldo uherutse kuvuga ko yifuza kuva muri Real Madrid bigatungura benshi,ashobora kuba agiye kwigendera kuko Messi asigaye afata akayabo ka miliyoni 30 z’amapawundi ku mwaka,Neymar ahabwa miliyoni 32 ku mwaka,Ronaldo we yifuzaga kubajya hejuru kugira ngo agume muri iyi kipe amaze guhesha ibikombe bitandukanye none ubuyobozi bwamuteye utwatsi.

Ibitekerezo

  • NI ELIE LONALD NASHAKA YIGENDER IBYO YAKOZE BIRAHAGIJE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa