skol
fortebet

Ubwongereza bumaze gutangaza abakinnyi 23 buzitabaza mu gikombe cy’isi mu Burusiya

Yanditswe: Wednesday 16, May 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza Gareth Southgate amaze guhamagara abakinnyi 23 azitabaza mu gikombe cy’isi bagaragayemo gutungurana cyane kuko abasore bakomeye nka Jack Wilshere,Joe Hart,Jonjo Shelvey na Adam Lallana batisanzemo mu gihe abasore nka Ruben Loftus Cheek,Trent Alexander Arnold.

Sponsored Ad

Gareth Southgate asohoye urutonde rw’abakinnyi 23 rutunguye benshi, aho ku isonga haje umusore Trent Alexander Arnold ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo rwa Liverpool uhamagawe ku nshuro ya mbere mu ikipe y’igihugu agahita yerekeza mu gikombe cy’isi.

Uyu mwana umaze iminsi yitwara neza ndetse akaba ari mu bafashije ikipe ya Liverpool kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League,ku nshuro ya mbere ahamagawe,ahise yerekeza mu gikombe cy’isi mu gihe hari abakinnyi b’ibihangange batarabasha kucyitabira kandi bahamagawe kenshi.

Wilshere ntazitabira igikombe cy’isi

Umunyezamu Joe Hart wari umaze guhamagarwa inshuro 75 mu ikipe y’igihugu arasigaye,asimbuzwa umwana muto Nick Pope mu gihe abakinnyi nka Jack Wilshere na Jonjo Shelvey bari bamaze iminsi bitwara neza mu kibuga hagati bose basigaye.

Muri aba bakinnyi 23 Southgate yahamagawe, 5 muri bo nibo bakinnye igikombe cy’isi giheruka 2014 barimo Jordan Henderson, Raheem Sterling, Danny Welbeck, Phil Jones na Gary Cahill.

Aba bakinnyi bose uko ari 23,nta numwe urabasha gutsinda umukino n’umwe mu gikombe cy’isi, ndetse impuzandengo y’imyaka yabo ni 19.

Abakinnyi 23 Ubwongereza buzakoresha mu gikombe cy’isi:
Abanyezamu: Butland (Stoke), Pickford (Everton), Pope (Burnley)

Ba Myugariro: Jones (Man Utd), Cahill (Chelsea), Walker (Man City), Trippier (Tottenham), Alexander-Arnold (Liverpool), Rose (Tottenham), Young (Man Utd), Stones (Man City), Maguire (Leicester)

Abakina hagati: Dier (Tottenham), Henderson (Liverpool), Delph (Man City), Loftus-Cheek (Chelsea), Lingard (Man Utd), Alli (Tottenham)

Ba rutahizamu: Kane (Tottenham), Rashford (Man Utd), Vardy (Leicester), Sterling (Man City), Welbeck (Arsenal).

Abakinnyi bakwifashihswa hagize uvunika: Heaton (Burnley), Tarkowski (Burnley), L Cook (Bournemouth), Livermore (West Brom), Lallana (Liverpool).


Abandi bakinnyi babuze mu ikipe yahamagawe ni Chris Smalling wa Manchester United.Ryan Bertrand wa Southampton na James Tarkowski umaze iminsi yitwara neza mu ikipe ya Burnley.

Benshi ntibishimiye kuba Southgate yasize Wilshere na Shelvey

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa