skol
fortebet

Ubwumvikane buke hagati y’abakinnyi n’abatoza nibyo bitesheje Rayon Sports igikombe

Yanditswe: Wednesday 06, Jun 2018

Sponsored Ad

Gushwana hagati y’umutoza wa Rayon Sports Ivan Minnaert n’abatoza bamwungirije ndetse n’abakinnyi nibyo bibaye intandaro yo kubura igikombe cya shampiyona yari ihataniye na APR FC na AS Kigali.

Sponsored Ad

Gutsindwa n’Amagaju FC ibitego 2-1 ku munsi w’ejo,byatumye Rayon Sports itakaza amahirwe yo kwisubiza igikombe cya shampiyona yatwaye umwaka ushize aho abafana bashinje Ivan Minnaert kugira uruhare runini mu gutsindwa kwayo.

Abakinnyi ba Rayon Sports ntibacyitangira umutoza Minnaert

Mbere y’umukino w’Amagaju FC,Ivan Minnaert yasohoye abatoza bamwungirije mu nama ya nyuma yakoranye n’abakinnyi abahoye ko bamusabye kubanza mu kibuga Djamal Mwiseneza.

Ivan Minnaert yakuye Muhire Kevin mu bakinnyi 18 bagombaga guhura n’Amagaju amuhoye gukereza bisi itwara abakinnyi ibajyanye mu Nzove mu myitozo,kubera ko yari yibagiwe imyenda y’imyitozo.

Biravugwa ko Kwizera Pierrot yanze gukina umukino w’Amagaju FC ku bushake akabeshya ko afite imvune kandi ntayo aho yashinjwe na bamwe muri bagenzi be ko atishimiye gukorana na Minnaert.

Mu nama yabaye nyuma yo gutsindwa n’Amagaju FC,bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bavuze ko hari abakinnyi basigaye babeshya ko bavunitse kandi ari bazima kugira ngo badakina imikino imwe n’imwe.

Abakinnyi nka Nahimana Shassir,Bimenyimana Bonfils Caleb,Kwizera Pierrot n’abandi batavuzwe ntibifuza gukorana na Minnaert bituma batagaragara ku mikino imwe n’imwe ndetse bamwe basigaye basiba imyitozo uko bishakiye.

Nyuma y’umukino w’Amagaju FC,Ivan Minnaert yatangaje ko abakinnyi batitanze uko bikwiriye ndetse batigeze bahangana, aho bivugwa ko hari abakinnyi bashaka kumwirukanisha.

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bavuze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bukwiriye gushakira igisubizo aya makimbirane ari mu ikipe ndetse basaba ko Minnaert ukomeje guteza umwiryane yakwirukanwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa