Kigali

UCL:Liverpool na FC Barcelona zagowe no kubonera amanota atatu mu rugo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 October 2019 Yasuwe: 1099

Amakipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya UEFA Champions League muri uyu mwaka w’imikino ariyo Liverpool na FC Barcelona yagowe no kubona amanota imbere y’abafana bazo kuko yabonye ibitego by’intsinzi mu minota ya nyuma.

Iyo FC Barcelona itaza kugira kabuhariwe Lionel Messi ntiyari kubasha gutsinda ikipe ya Inter Milan yayigoye cyane kuko byageze ku munota wa 83 ari igitego 1-1 mu gihe Liverpool nayo yagowe no gutsindira mu rugo ikipe ya Redbull Sarzburg yayishyuye ibitego 3 ariko bikarangira ibonye amanota 3.

Liverpool yakinnye nyuma yo kumenya ko Napoli bahanganye mu itsinda yanganyije na Genk 0-0,yatangiye umukino iri hejuru ndetse ihita ifungura amazamu ku munota wa 9 ibifashijwemo na Sadio Mane.

Liverpool ntiyatinze kuko ku munota wa 25 Andrew Robertson yashyizemo igitego cya kabiri hanyuma ku munota wa 36 Mohamed Salah ashyiramo icya 3 bituma benshi bemeza ko Liverpool iranyagira Salzburg.

Ikipe ya Salzburg yatunguye benshi ubwo yishyuraga ibi bitego byose ibifashijwemo na Hee-Chan Hwang ku munota wa 39,Takumi Minamino ashyiramo igitego cya 2 ku munota wa 56 hanyuma Erling Braut Haaland ashyiramo igitego cya 3 ku munota wa 60.

Liverpool yasaga n’ishobora kubura amanota 3,yacecekesheje abarimo umutoza wa Salzburg wishimiye igitego cya 3 mu buryo budasanzwe,itsinda igitego cya 4 ku munota wa 68 gitsinzwe na Mohamed Salah.Liverpool yabonye amanota 3 mu itsinda E nyuma y’aho mu mukino wa mbere yatsinzwe na Napoli 2-0.

Indi kipe yagowe no kubona amanota 3 iri mu rugo ni FC Barcelona yakinaga na Inter Milan, kuko igitego cyo ku munota wa 3 cya Lautaro Martinez cyayibijije icyuya mu kucyishyura.

FC Barcelona yari yagaruye kapiteni wayo Messi,yishyuye ku munota wa 58 ibifashijwemo na Luis Suarez watsinze igitego cy’akataraboneka yikaraze mu kirere nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Arturo Vidal.

Inter Milan ifite umutoza wayivuguruye cyane yagerageje kwihagararaho ariko iyo FC Barcelona ifite Messi biba bigoye kuyihagarika ariyo mpamvu yanatsinzwe igitego cya kabiri ku munota wa 84 na Luis Suarez nyuma y’umupira yahawe na Messi wari umaze gucenga ba myugariro 2 ba Inter Milan.Muri iri tsinda F Borussia Dortmund yatsindiye Sparta Prague iwayo ibitego 2-0 byombi bya Achrafi Hakimi.

Ikipe ya Chelsea FC mu itsinda H yiyunze n’abafana bayo itsinda Lille ibitego 2-1 iyisanze iwayo,nyuma yo gutsindirwa na Valencia mu rugo igitego 1-0 mu mukino wa mbere.

Ibitego bya Chelsea FC byatsinzwe na Tammy Abraham ku munota wa 22 na Willian ku munota wa 78 mu gihe Lille yatsindiwe impozamarira na Victor Osimhen. Muri iri tsinda kandi,Valencia yanyagiriwe mu rugo na Ajax ibitego 3-0.





Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere beza b’ikinyejana cya 21,Lionel Messi...

Umunya-Argentine Lionel Andres Messi ukinira FC Barcelona yo mu gihugu cya...
21 October 2019 0

Abakinnyi 30 bazavamo uwegukana Ballon d’Or bamaze kumenyekana

Muri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Ukwakira...
21 October 2019 Yasuwe: 429 0

Umugabo wagenderaga mu mutaka yaparitse mu kibuga rwagati ahagarika umukino...

Umugabo utavuzwe amazina yakoze amahano amanukira mu mutaka [parachute]...
21 October 2019 Yasuwe: 2273 0

Musanze FC yahaye umutoza wayo umukoro ukomeye kugira ngo atabare akazi ke...

Umutoza wa Musanze FC Amars Niyongabo yabwiwe ko natabona amanota 7 mu...
21 October 2019 Yasuwe: 878 0

Rayon Sports yahanitse ibiciro byo kwinjira ku mukino izakiramo Bugesera...

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kwinjira ku...
21 October 2019 Yasuwe: 2120 0

Sugira Ernest yatangaje impamvu yitwara neza mu ikipe y’igihugu kurusha muri...

Rutahizamu Sugira Ernest ukomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba ruhago...
21 October 2019 Yasuwe: 2089 0