skol
fortebet

UEFA CL: Paris Saint Germain yanyagiye FC Brcelona biyongerera amahirwe yo gukomeza muri 1/4

Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Paris Saint Germain yihereranye FC Barcelona iyitsinda ibitego 4-0, biyongerera amahirwe yo kuba yakwerekeza muri 1/4 cy’irangiza. Hari mu mukino ubanza wa 1/8 mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi ’UEFA Champions League’.
Ni umukino wabereye mu gihugu cy’u Bufaransa ku kibuga cya Parc des Princes, akaba ari ikibuga cy’ikipe PSG.
Ni umukino wihariwe n’ikipe ya PSG hafi iminota yose y’umukino, kuko barushije bigaragara ikipe ya FC Barcelona, abasore nka Angel (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Paris Saint Germain yihereranye FC Barcelona iyitsinda ibitego 4-0, biyongerera amahirwe yo kuba yakwerekeza muri 1/4 cy’irangiza. Hari mu mukino ubanza wa 1/8 mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi ’UEFA Champions League’.

Ni umukino wabereye mu gihugu cy’u Bufaransa ku kibuga cya Parc des Princes, akaba ari ikibuga cy’ikipe PSG.

Ni umukino wihariwe n’ikipe ya PSG hafi iminota yose y’umukino, kuko barushije bigaragara ikipe ya FC Barcelona, abasore nka Angel Di Maria, Julian Draxler bagoye Barcelona ku buryo bugaragara, bashoboraga kuba banatsinda ibitego mu minota 10 ya mbere Di Maria na Edson Cavani uburyo babonye nti babubyaje umusaruro.

Ku ikosa ryakorewe Julian Draxler, ku munota wa18 PSG yabonye coup- franc yatewe neza na Angel Di Maria umupira awuyobora mu rushundura.

Coup-franc ya Di Maria yavuyemo igitego cya mbere

Mbere y’uko amakipe ajya kuruhuka ku munota wa 40’, ku mupira wari uvuye kuri Marco Verratti, Julian Draxler yahise atsinda igitego cya kabiri maze amakipe ajya kuruhuka ari 2-0.

Amakipe yavuye ku ruhuka Barcelona igerageza kwishyura ariko abasore ba PSG babarusha imbaraga bongera kuyobora umukino, maze ku munota wa 58 Di Maria wari wagoye abasore ba Barcelona yaciye mu rihumye ba myugariro ba Barcelona atsinda igitego cya 3, ari nako ku munota wa 72 Edson Cavani yashyizemo icya gashingura cumu.

Di Maria yishimira igitego cye

Ishoti rya Cavini ryavuyemo igitego cya 4
Barcelona yakomeje kugerageza ngo irebe ko yatsinda igitego cy’impozamarira dore ko yanayoboye iminota ya nyuma gusa kureba mu izamu ntibyayikundiye umukino warinze urangira ari 4-0.

Uwundi mukino wa 1/8 waraye ubaye Benefica yatsinze Dortmund 1-0.

Uyu munsi hakaba hateganyijwe indi mikino 2 ya 1/8, Bayern Munich irakira Arsenal naho Real Madrid yakire SC Napoli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa