skol
fortebet

Uganda Cranes iragera I Kigali kuri uyu wa Kane

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Uganda Cranes iherutse kunyagira amavubi ibitego 3-0 mu cyumweru gishize, iragera I Kigali kuri uyu wa kane taliki ya 17 Kanama aho ije gukina n’Amavubi umukino wo kwishyura mu gushaka itike ya CHAN izabera muri kenya umwaka utaha.
Iyi kipe itegerejwe hano I Kigali ku I saa Cyenda, ije mu Rwanda nyuma yo gutsinda ikipe ya KCCA ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti wabahuje ku munsi w’ejo taliki ya 16 Kanama ibitego byatsinzwe na Erisa Ssekisambu, Nelson Senkatuka na Martin Kizza ,aha (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Uganda Cranes iherutse kunyagira amavubi ibitego 3-0 mu cyumweru gishize, iragera I Kigali kuri uyu wa kane taliki ya 17 Kanama aho ije gukina n’Amavubi umukino wo kwishyura mu gushaka itike ya CHAN izabera muri kenya umwaka utaha.

Iyi kipe itegerejwe hano I Kigali ku I saa Cyenda, ije mu Rwanda nyuma yo gutsinda ikipe ya KCCA ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti wabahuje ku munsi w’ejo taliki ya 16 Kanama ibitego byatsinzwe na Erisa Ssekisambu, Nelson Senkatuka na Martin Kizza ,aha hari mu rwego rwo kwitegura uyu mukino uzabahuza n’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Kanama 2017 umukino uzabera kuri stade ya Kigali saa 15:30.
Ikipe ya Uganda Cranes irazanwa na Rwandair aho iracumbika muri Galaxy Hotel.

Ikipe ya Uganda iraza I Kigali

Benjamin Ochan (G.K), Ismael Watenga (G.K), Saidi Keni (G.K), Deus Bukenya, John Adriko, Isaac Muleme, Paul Musamali, Timothy Awany, Bernard Muwanga, Simon Sserunkuma, Martin Kiiza, Tom Masiko, Paul Mucureezi, Erisa Ssekisambu, Derrick Nsibambi, Shafiq Kagimu, Moses Waiswa, Muzamiru Mutyaba, Nico Wakiro Wadada, Milton Karisa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa