skol
fortebet

Uganda yongeye guha Amavubi isomo rya ruhago

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2017

Sponsored Ad

Uganda Cranes ikomeje kugaragaza itandukaniro hagati yayo n’Amavubi cyane ko imaze iminsi iyitsinda none n’uyu wa Gatandatu taliki ya 12 Kanama yayanyagiye ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2018 iteganyijwe kubera muri Kenya.
Ikipe ya Uganda yarushije Amavubi cyane kuva umupira ugitangira aho igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 14 gitsinzwe kuri penaliti yatanzwe biturutse ku ikosa myugariro Rucogoza Aimable yakoreye Kagimu umusifuzi yemeza (...)

Sponsored Ad

Uganda Cranes ikomeje kugaragaza itandukaniro hagati yayo n’Amavubi cyane ko imaze iminsi iyitsinda none n’uyu wa Gatandatu taliki ya 12 Kanama yayanyagiye ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2018 iteganyijwe kubera muri Kenya.

Ikipe ya Uganda yarushije Amavubi cyane kuva umupira ugitangira aho igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 14 gitsinzwe kuri penaliti yatanzwe biturutse ku ikosa myugariro Rucogoza Aimable yakoreye Kagimu umusifuzi yemeza penaliti yatewe neza na Muzamiru Mutyaba.

Iyi kipe ntiyarekeye aho nyuma yo kubona igitego cya mbere yakomeje gusatira byatumye ibona igitego cya kabiri ku munota wa 25 nanone gitsinzwe na Muzamiru Mutyaba.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Mu gice cya kabiri,ikipe ya Uganda yaje ifite gahunda yo gukomeza kunyagira Amavubi maze ku munota wa 49 ishyiramo igitego cya 3 cyatsinzwe na Derrick Nsibambi umukino urangira u Rwanda rutsinzwe ibitego 3-0.

Uku gutsindwa bene aka kageni byahaye amahirwe ikipe ya Uganda yo kubona itike yo kwerekeza muri CHAN 2018 cyane ko kugira ngo u Rwanda rukomeze bisaba ko mu mukino uteganyijwe mpera z’icyumweru gitaha Amavubi asabwa gutsinda ibitego 4-0 akazi bisa naho katorishye.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Uganda:Ismael Watenga 19, Nico Wakiro Wadada 14, Isaac Muleme 2, Savio Kabungo 13, Paul Musamali 15, Muwanga Bernard 4, Milton Kariasa 16, Moses Waiswa 6, Shafik Kagimu, Derrick Nsibambi 11 na Muzamir Mutyaba 10.

Rwanda:Nzarora Marcel 18, Rucogoza Aimable Mambo 2, Manzi Thierry 17, Nsabimana Aimable 22, Imanishimwe Emmanuel 3, Iradukunda Eric Radu 14, Mukunzi Yannick 6, Bizimana Djihad 4, Niyonzima Olivier Sefu 13, Savio Nshuti Dominique 11 na Mubumbyi Bernabe 9.

Ibitekerezo

  • Betting system! Murayizi ? Bagiye bafashe akantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa