skol
fortebet

Uhagarariye Paul Pogba yatangaje amakuru yatunguye abafana ba Manchester United

Yanditswe: Tuesday 07, Aug 2018

Sponsored Ad

Ushinzwe gushakira Paul Pogba amakipe Mino Raiola yatangaje ko yifuza ko uyu mukinnyi we ashaka kumukura mu ikipe ya Manchester United kubera umubano we n’umutoza Jose Mourinho.

Sponsored Ad

Mino Raiola yatangaje ko ari gukora ibishoboka byose kugira ngo uyu Mufaransa wateye umupira w’akataraboneka mu gikombe cy’isi yerekeze mu ikipe ya FC Barcelona imwifuza cyane.

Raiola arifuza ko Pogba ava muri Manchester United

Ku munsi w’ejo nibwo Manchester United yatangaje ko Pogba atagurishwa nyuma y’amakuru yavugwaga mu binyamakuru ko FC Barcelona igiye kumwegukana igatanga akayabo ka miliyoni 44 z’amapawundi ikongeraho abakinnyi 2 Yerry Mina na Andre Gomes yaburiye umwanya.

Paul Pogba ntiyabanye neza na Jose Mourinho mu mwaka w’imikino ushize cyane ko yaje gufata umwanya w kumwicaza ku ntebe y’abasimbura akoresha umusore yakuye mu ikipe ya kabiri Scott McTominay bitangaza benshi.

Pogba yageze muri Manchester United avuye muri Juventus aguzwe akayabo ka miliyoni 89 z’amapawundi ariko ntiyahiriwe n’imikinishirize ya Mourinho byatumye atangira gusubira inyuma.

Mourinho na Pogba ntibacana uwaka

Ibinyamakuru byo muri Espagne biravuga ko Pogba yamaze kumvikana na FC Barcelona gusa Manchester United itakwemera kumurekura cyane ko abakinnyi bayo barimo Nemanja Matic bavunitse batazabasha gutangira umwaka w’imikino.

Raiola arifuza ko Pogba yakwerekeza muri FC Barcelona cyangwa Manchester United ikamwongerera umushahara ukagera ku bihumbi 500 angana nayo bahaye Sanchez.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa