Kigali

Ukiniwabo akomeje kwitwara neza muri Amerika

Imikino   Yanditswe na: 11 August 2017 Yasuwe: 384

Nubwo akiri muto umusore Ukiniwabo Rene Jean Paul akomeje kwigaragaza cyane mu marushanwa Team Rwanda yatumiwemo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika aho muri Colorado Classic yatangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki ya 10 Kanama,uyu musore ariwe munyarwanda waje hafi ku mwanya wa 34 agereye ku murongo rimwe n’Umunyamerika John Murphy ukinira ikipe ya Holowesko-Citadel p/b Hincapie Sportswear watwaye aka gace ka mbere akoresheje amasaha 3 iminota 33 n’amasegonda 30.


Aka gace ka mbere kakiniwe aha muri Colorado, karanzwe n’imvura nyinshi cyane aho abakinnyi bakomeje kurwana nayo kugira ngo baze gufata igikundi cyari imbere cyarimo umusore w’Umunyarwanda Jean Bosco Nsengimana waje gutobokesha ipine y’ igare bigatuma asigara ndetse biza kurangira ashoje nyuma y’igihe kiba giteganyijwe ku mukinnyi wa nyuma byatumye akurwa mu irushanwa.

Nubwo imvura yari nyinshi amakipe y’abakinnyi bazi gutambika yakomeje kotsa igitutu abari bayoboye isiganwa byarangiye babafashe cyane ko kugeza ku birometero 16 abakinnyi bose bari kumwe, byahaye uyu musore w’umunyamerika gutsinda aka gace kubera ubuhanga afite mu gutambika.

Uretse Ukiniwabo waje ku mwanya wa 34, Uwizeye Jean Claude yabaye uwa 41 nawe ahagereye rimwe n’uwa mbere kimwe na Gasore Hategeka waje ku mwanya wa 45.Munyaneza Didier yabaye uwa 61 asizwe amasegonda 37 n’uwa mbere mu gihe Uwizeyimana Bonaventure ariwe mukinnyi warangije ku mwanya wa nyuma mu bakinnyi b’abanyarwanda ndetse no ku rutonde rwose kuko yaje ku mwanya wa 93 asizwe iminota 18 n’amasegonda 19. Mu gihe Nsengimana Jean Bosco we nubwo yarangije yakuwe mu irushanwa kubera kunanirwa kugerera ku murongo ku gihe kiba cyateganyirijwe abakinnyi cyo gusorezaho.

Agace ka kabiri karakinwa uyu munsi aho abakinnyi barasiganwa ibirometero 103 aho barakinira ahitwa Breckenridge hagizwe no kuzamuka cyane.

Ukiniwabo nyuma yo kuza ku mwanya wa 55 abimburiye abandi banyarwanda ku rutonde rusange rwa Cascade Classic,iherutse gusozwa muri AmerIka kuri ubu yongeye kuza ku isonga mu banyarwanda 6 bari mu irushanwa rya Colorado ririmo abakinnyi bakomeye nka Rigoberto Uran ,Taylor Phinney bombi bakinira Cannondale Drapac na Brent Bookwalter wa BMC.

Kugeza ubu Ukiniwabo ari ku mwanya wa 7 ku rutonde rw’abakinnyi bakiri bato muri iri rushanwa.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abakinnyi ba Argentina barashaka guhagarika umutoza wabo Sampaoli ku mukino...

Biravugwa ko abakinnyi bose ba Argentina bafashe umwanzuro wo guhagarika...
22 June 2018 Yasuwe: 1313 0

Diego Simeone yibasiriye Messi bakomoka mu gihugu kimwe asingiza Cristiano...

Umutoza w’ikipe ya Atletico Madrid Diego Simeone yibasiriye Lionel Messi...
22 June 2018 Yasuwe: 1611 0

Uburanga bw’umukunzi wa Leno uherutse gusinyira Arsenal bwatangaje benshi...

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hacaracaye amafoto atandukanye...
22 June 2018 Yasuwe: 1652 0

Amafoto y’umugore wa Fabregas umurusha imyaka 12 arimo gutangarirwa...

Uyu mugore umaze imyaka 7 akundana na Cesc Fabregas ,si ubwa mbere...
22 June 2018 Yasuwe: 2612 0

Umusore ari mu mazi abira nyuma yo gusomera umunyamakuru kuri televiziyo...

Umunyamakuru ukorera televiziyo mpuzamahanga ya Deutsche Welle, Julieth...
22 June 2018 Yasuwe: 1595 0

Umutoza wa Argentine yatangaje impamvu ikomeye iri gutuma Messi atitwara...

Umutoza Jorge Sampaoli w’ikipe ya Argentina yatangaje ko impamvu ikomeye iri...
22 June 2018 Yasuwe: 3465 0