skol
fortebet

Uko imikino iteganyijwe ku munsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda

Yanditswe: Saturday 25, Nov 2017

Sponsored Ad

• Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 8
• Kiyovu Sports iyoboye shampiyona n’amanota 15,irusha APR FC inota rimwe
• Rayon Sports ntirakina uyu munsi

Sponsored Ad

Muri izi mpera z’iki cyumweru harakomeza imikino ya shampiyona iraba igeze ku munsi wa 08 aho amakipe atandukanye araza kwesurana ku bibuga bitandukanye hirya no hino.

Nkuko bisanzwe,ikipe ya Rayon Sports ntirakina imikino y’uyu munsi kubera ko yasabye FERWAFA ko yayisubikira imikino bitewe n’ibibazo yari ifite ndetse yagombaga gukina na Musanze FC ariko uwo mukino ntukibaye.

Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona, imaze imikino 04 yikurikiranya itsinda ndetse itinjizwa igitego aho iraba ifite akazi katoroshye kuri stade Umuganda aho irahura na Marines FC uyu munsi, mu gihe ku munsi w’ejo hateganyijwe umukino w’ishyiraniro uzahuza APR FC na Mukura VS.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 8 wa shampiyona
Kuwa Gatandatu

SC Kiyovu vs Marines Fc (Stade Mumena,15:30)

Ku Cyumweru
APR Fc vs Mukura VS (Amahoro Stadium, 15:30)
Miroplast Fc vs Amagaju Fc (Mironko Stadium, 15:30)
Bugesera Fc vs Sunrise Fc ( Nyamata,15:30)
Kirehe Fc vs Espoir Fc ( Kirehe, 15:30)
Gicumbi Fc vs Police Fc (Gicumbi, 15:30)
AS Kigali vs Etincelles Fc (Stade de Kigali, 15:30).

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 8 wa shampiyona

Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe Fc)
Nizeyimana Mirafa (Police Fc)
Nizeyimana Jean Claude (SC Kiyovu)
Lulihoshi Dieu Merci (Miroplast Fc)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa