skol
fortebet

Uko urugendo rw’Amavubi muri CHAN 2018 ruteguye

Yanditswe: Tuesday 02, Jan 2018

Sponsored Ad

Amavubi yerekeje muri Tuniziya mu mugi wa Sousse ku munsi w’ejo taliki ya 01 Mutarama 2018,mu mwiherero w’iminsi 10 wo kwitegura imikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc kuva taliki ya 12 Mutarama kugeza ku ya 04 Gashyantare 2018.
Amavubi ahanzwe amaso n’abanyarwanda benshi,agiye kwitabira iyi mikino ya CHAN nyuma y’aho yageze mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu mikino iheruka kubera mu Rwanda aho yasezerewe na RDC ku bitego 2-1 mu mukino wasabye ko hitabazwa iminota 30 y’inyongera .
Muri (...)

Muri Tuniziya,Amavubi azahakinira imikino 2 ya gicuti irimo uwa Sudan uteganyijwe ku wa Gatanu taliki ya 05 Mutarama 2018 ndetse n’uwa Algeria uzaba ku italiki ya 10 Mutarama 2018.

Amavubi ari mu itsinda C hamwe na Libya,Guinea Equatoriale na Nigeria ndetse imikino wa yose azayikinira kuri stade yitwa Ibn Batouta iherereye mu mugi wa Tangier yakira abantu ibihumbi 45.

Amavubi azagera muri Maroc taliki ya 13 Mutarama 2018 aho azahita atangira imyiteguro ya nyuma yo gucakirana na Nigeria taliki 15 Mutarama saa tatu n’igice z’ijoro.

Mbere yo guhaguruka I Kigali,umutoza Mashami Vincent wungirije yatangarije abanyamakuru ko intego bajyanye muri iyi mikino ari ukurenga amatsinda ndetse abakinnyi bafite ubushake bwo kwitwara neza cyane ko babonye imyiteguro ihagije.
Umukino wa 2 Amavubi azahura na Equatorial Guinea saa tatu n’igice ku I taliki ya 19 Mutarama 2018, mu gihe umukino wa nyuma mu matsinda,Amavubi azahura na Libya taliki ya 23 Mutarama 2018 saa tatu zuzuye.

Abakinnyi 23 Amavubi azakoresha mu mikino ya CHAN 2018
Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Nzarora Marcel (Police FC) and Eric Ndayishimiye (Rayon Sports FC).

Ba myugariro: Rugwiro Herve (APR FC), Omborenga Fitina (APR FC), Celestin Ndayishimiye (Police FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abo hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshimiyimana Amran (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), na Niyonzima Ally (AS Kigali).

Abataha izamu: Mubumbyi Bernabe (Bugesera FC), Savio Nshuti Dominique (AS Kigali FC), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC) na Nshuti Innocent (APR FC).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa