skol
fortebet

Ukuri ku bihuha byo kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid kwa Neymar Jr

Yanditswe: Friday 26, Jan 2018

Sponsored Ad

Muri iyi minsi hamaze iminsi ibihuha by’uko umusore Neymar Junior ukinira ikipe ya PSG ashobora kwerekeza muri Real mu mpeshyi, aho benshi bamaze kwemeza ko uyu musore yaba yaraje mu Bufaransa kugira ngo azabone uburyo bumwerekeza muri Real Madrid cyane ko kuva muri Barcelona yerekeza muri Real Madrid bitari gushoboka. Neymar Junior wavuye muri Barcelona mu kwezi kwa munani umwaka ushize aciye agahigo ko kugurwa akayabo ka miliyoni 222 z’amayero,aravugwa cyane muri Real Madrid ndetse inkuru (...)

Sponsored Ad

Muri iyi minsi hamaze iminsi ibihuha by’uko umusore Neymar Junior ukinira ikipe ya PSG ashobora kwerekeza muri Real mu mpeshyi, aho benshi bamaze kwemeza ko uyu musore yaba yaraje mu Bufaransa kugira ngo azabone uburyo bumwerekeza muri Real Madrid cyane ko kuva muri Barcelona yerekeza muri Real Madrid bitari gushoboka.

Neymar Junior wavuye muri Barcelona mu kwezi kwa munani umwaka ushize aciye agahigo ko kugurwa akayabo ka miliyoni 222 z’amayero,aravugwa cyane muri Real Madrid ndetse inkuru y’ikinyamakuru l’Equipe cyo mu Bufaransa ku munsi w’ejo yemeje aya makuru.

Ikipe ya Real Madrid iri mu bihe bibi,yiteguye kugura uyu musore mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka aho bivugwa ko yifuza gutanga miliyoni 218 z’amapawundi ndetse bakongeraho Cristiano Ronaldo.

Umubyeyi wa Neymar ari nawe ushinzwe kumushakira amakipe,yamaze kuvugana na Real Madrid ndetse amakuru akomeje gutangazwa n’ibinyamakuru byo muri Espagne ni uko yemerewe akayabo naramuka azanye Neymar muri Real Madrid.

Amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko uyu musore atishimiye uko abafana ba PSG bamuvugirije induru ubwo batsindaga Dijon FCO 8-0 nyuma yo kwima Edinson Cavani penaliti aho yahise asaba ubuyobozi ko bwazamurekura akigendera.
Neymar ntiyishimiye uko ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byamwakiriye aho yaje kubyihaniza mu kiganiro n’abanyamakuru bo muri Brazil.

Umuyobozi w’ikipe ya PSG Nasser Al-Khelaifi yatangaje ko izarekura uyu musore mu gihe azaba ayifashije kwegukana igikombe cya UEFA Champions League uyu mwaka ndetse ibi byemeza ko yabasabye kuzamurekura mu mpeshyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa