Kigali

Ulimwengu Jules yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports nyuma yo guhusha penaliti kuri Bugesera FC

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 March 2019 Yasuwe: 2729

Rutahizamu Jules Ulimwengu yasabye imbabazi abakunzi ba Rayon Sports yaraye atengushye ubwo yahabwaga penaliti ku munota wa 55 w’umukino baraye bakinnye na Bugesera FC akayitera mu maboko y’umunyezamu.

Ulimwengu ukomeje kugaragaza ko nta buhanga afite mu gutera penaliti,yaraye ateye penaliti iciriritse muri uyu mukino,umunyezamu wa Bugesera FC,Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Shaolini awufata bitamugoye.

Ulimwengu yahise ajya ku rubuga rwe rwa Instagram,asaba imbabazi abakunzi ba Rayon Sports bababajwe n’uko yahushije penaliti ku nshuro ye ya kabiri nyuma yo kuyigeramo.

Yagize ati “Nsabye imbabazi ikipe yanjye kubera ibyabaye uyu munsi,mumbabarire cyane.Ndabakunda cyane bafana mumbabarire cyane.”

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports batanze ibitekerezo kuri iyi post ya Ulimwengu,bavuze ko batamurenganya bibaho mu mupira, ariko bamusaba kwitoza gutera penaliti biruseho cyangwa se akazirekera abandi babishoboye.

Nubwo Ulimwengu yahushije penaliti,ntiyacitse intege kuko ku munota wa 76 yikosoye atsindira Rayon Sports igitego cyo kwishyura cyatumye akomeza kuyobora abatsinze byinshi na 12.

Iyi ni penaliti ya kabiri rutahizamu Jules Ulimwengu yahushije nyuma y’iyo yahushije, Rayon Sports ikina na Sunrise FC ku mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona.

Uyu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona,warangiye Rayon Sports inganyije na Bugesera FC,biyibuza amahirwe yo gukura APR FC ku mwanya wa mbere by’agateganyo,kuko igize amanota 44 mu gihe uyu mukeba wayo ayoboye shampiyona n’amanota 45 mbere y’umukino azakina na Etincelles FC ku munsi w’ejo.


Ulimwengu yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports nyuma yo guhusha penaliti mu mukino wa Bugesera FC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

 • Log in

  Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


 • chat_bubble Kalisa

  Ikibazo jyewe mbona gifite umutoza utarabona ko uriya musore ajya gutera penalty afite igihunga cyijyanye na pressure y’abafana benshi ataramenyera no gushaka kuzarangiza Shampiyona ariwe watsinze ibitego byinshi. Natukure kuri penalty kuko abo kuzitera barahari maze abanze ashyire umutima mu gitereko!!!

  1 month ago
 • chat_bubble Heba

  Nage gusabimbabazi igare yarwaniraga penalty ashak’iki kandi aziko atajya azitsinda!!!! Ritanga cg Kakure ko bari bahari iyo ayibaha. akina na frws abafana baba bishyuye binjira kureba match 3000frws ni menshi cyane.

  1 month ago

Inzindi nkuru

Umukinnyi wa Arsenal yavuye mu kibuga ajya mu bwiherero umukino...

Myugariro w’ikipe ya Arsenal witwa Nacho Monreal yaciye ibintu ku mbuga...
19 April 2019 Yasuwe: 2288 0

Sarpong yatangaje amagambo akomeye yabwiwe kuri APR FC ahora azirikana...

Rutahizamu Micheal Sarpong yatangaje ko ahora yibuka ko uwamuzanye mu ikipe...
19 April 2019 Yasuwe: 1754 0

Arsenal na Chelsea zamaze gukatisha itike ya ½ cya UEFA Europa...

Amakipe 2 yo mu Bwongereza afite abakunzi benshi mu Rwanda,Arsenal na...
19 April 2019 Yasuwe: 999 0

Cristiano Ronaldo yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo gutsindwa na...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo ngo ashobora kuva muri iyi kipe...
18 April 2019 Yasuwe: 7380 1

Juventus yakubiswe n’igihombo gikomeye nyuma yo gusezererwa na Ajax muri...

Ikipe ya Juventus yahuye n’igihombo gikomeye nyuma yo gusezererwa na Ajax mu...
18 April 2019 Yasuwe: 3075 0

Migi yatangaje ko abashyize hanze Kimenyi yambaye ubusa ari abafana ba...

Kapiteni wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko abashyize hanze...
18 April 2019 Yasuwe: 5715 8