skol
fortebet

Ulimwengu yafashije Rayon Sports yaburaga abakinnyi benshi kwandagaza bikomeye Gicumbi FC

Yanditswe: Thursday 20, Jun 2019

Sponsored Ad

Ku mukino wa mbere wa Manishimwe Djabel nka kapiteni,Rayon Sports yaburaga abakinnyi benshi bakomeye yanyagiye ikipe ya Gicumbi FC iyitsinda ibitego 7-1 mu gihe Kiyovu Sports yo yihanije Intare FC iyitsinda ibitego 3-1.

Sponsored Ad

Rayon Sports yaburaga abakinnyi bakomeye barimo Micheal Sarpong,Donkor Prosper,Manzi Thierry na Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu baherutse gusezererwa,yanyagiye Gicumbi FC ibitego 7-1, birimo 5 yinjije mu gice cya kabiri gusa.

Rayon Sports yabanje kwiga neza Gicumbi FC ngo ize kuyinyagira,yafunguye amazamu ku munota wa 31 ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert nyuma y’ishoti rikomeye yateye ahagaze inyuma y’urubuga rw’amahina.

Ntabwo Gicumbi FC yacitse intege kuko yahise yishyura iki gitego ku munota wa 43 gitsinzwe na Murenzi Patrick ku ishoti rikomeye yateye mu izamu,nyuma y’umupira Mazimpaka yari agaruye.

Gicumbi FC icyishimira iki gitego,Rayon Sports yahise iyiba umugono iyikubita igitego cya kabiri ku munota wa 44 gitsinzwe na Kakule Mugheni Fabrice wahise wunama asaba imbabazi abayobozi ba Rayon Sports aherutse gutuka abaziza ko batinze kubaha agahimbazamusyi k’ibihumbi 75 FRW.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje yariye karungu,irundamo ibitego karahava aho yinjije ibitego 5 birimo 4 byatsinzwe na rutahizamu kabuhariwe Jules Ulimwengu.

Ulimwengu Jules niwe washyizemo igitego cya gatatu ku munota wa 58 ku mupira yahawe na Rutanga Eric winjiye mu kibuga asimbuye Mudeyi Suliemain ku munota wa 55.

Rayon Sports yari ifite inyota nyinshi yo gutsinda ibitego,yashyizemo ikindi ku munota wa 65 gitsinzwe na Myugariro Rutanga hanyuma Jules Ulimwengu ahita ashyiramo ibindi bitego 3 bya nyuma ku munota wa 72,86 na 87.

Rayon Sports isa n’iyakatishije itike yo gukina 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunyagira Gicumbi FC ibitego 7-1 mu mukino ubanza wa 1/4 waberaga kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kane mu gihe uwo kwishyura uzaba ku Cyumweru I Gicumbi.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Kane, Kiyovu Sports ibifashijwe na kapiteni Habamahoro Vincent watsinze ibitego 2 na Ghislain Armel watsinze igitego kuri penaliti batsinze ibitego 3-0 Intare FC mu mukino zari zakiriye ku kicukiro.




Rayon Sports yabatije Nyandwi Gicumbi FC

AMAFOTO: IGIHE

Ibitekerezo

  • Ohhhh rayonnnnn

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa