skol
fortebet

Ulimwengu yavuze ku makuru avuga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya APR FC

Yanditswe: Tuesday 23, Jul 2019

Sponsored Ad

Bimaze iminsi bivugwa ko APR FC ikataje mu rugamba rwo gushaka rutahizamu Jules Ulimwengu ndetse ko mu minsi iri imbere arashyira umukono ku masezerano n’iyi kipe gusa uyu rutahizamu yavuze ko ibyo nawe abyumva ku maradiyo ariko atabizi.

Sponsored Ad

Ulimwengu wamaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports bitewe n’ibitego amaze kubatsindira ndetse nabo bakamuhundagazaho akayabo k’amafaranga,yavuze ko nta biganiro aragirana na APR FC.

Yagize ati " Njye sinzi aho bituruka nanjye mbyumva nk’uko ubyumva, rimwe na rimwe mbyumva ku maradiyo."

Ulimwengu uhumurirwa n’izamu cyane,niwe watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ishize kuko yatsinze ibitego 20.

Biravugwa ko APR FC yifuza guha Rayon Sports ibihumbi $80 kuri uyu mukinnyi w’imyaka 21 kugira ngo aze kuziba icyuho cyasizwe na Hakizimana Muhadjiri wagiye mu Barabu.

Ulimwengu afitiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka wose nyuma yo kuyisinyira mu mwaka w’imikino ushize aturutse muri Sunrise FC.

Ku munsi w’ejo,taliki ya 22 Nyakanga 2019, nibwo Rayon Sports yatangiye imyitozo nyuma y’aho Ulimwengu na bagenzi be bemereye ubuyobozi bw’ikipe ko bazakuramo ikipe ya Al Hilal Omdurman mu ijonjora rya CAF champions League.


Ulimwengu yavuze ko ataraganira na APR FC

Ibitekerezo

  • Yego rata igumire hamwe nikipe nawe uzi urukundo abafana tugukunda kandi uzi neza ko niyyo watunga ibinganiki nta rukundo ntacyo byakumarira

    Asigaje umwaka umwe kugirango amasezerano ye arangire muri Rayons maze aceho yemye umwana w’umurundi yirire idorari maze ayo Rayons yifuzaga bibe zero.....Umwana ubu ari kuri gahunda...kuko we yaryamo ducye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa