Umubyeyi w’umwe mu bakinnyi ba Arsenal ari kurara hanze mu rubura umwana we ahembwa akayabo
Yanditswe: Sunday 04, Mar 2018
Umubyeyi witwa Jule Niles amaze amezi atatu arara mu ikontineri ikonje cyane kandi umwana we Ainsley Maitland-Niles ahembwa akayabo k’ibihumbi 30 ku Cyumweru mu ikipe ya Arsenal. Ainsley Maitland-Niles yirengagije mama we none asigaye aba mu ikontineri
Uyu mu mama w’imyaka 38 wateye benshi agahinda,ari mu kaga gakomeye ndetse ashobora kwicwa n’ubukonje kuko yabuze amafaranga yo kwishyura inzu bikaba ngomba ko ajya kwikinga mu gikontineri. Mama wa Maitland Niles afite agahinda kenshi
Jule (...)
Umubyeyi witwa Jule Niles amaze amezi atatu arara mu ikontineri ikonje cyane kandi umwana we Ainsley Maitland-Niles ahembwa akayabo k’ibihumbi 30 ku Cyumweru mu ikipe ya Arsenal.
Ainsley Maitland-Niles yirengagije mama we none asigaye aba mu ikontineri
Uyu mu mama w’imyaka 38 wateye benshi agahinda,ari mu kaga gakomeye ndetse ashobora kwicwa n’ubukonje kuko yabuze amafaranga yo kwishyura inzu bikaba ngomba ko ajya kwikinga mu gikontineri.
Mama wa Maitland Niles afite agahinda kenshi
Jule Niles yabwiye ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru ko umuhungu we amafaranga yamugiye mu mutwe kugeza ubwo amwirengagiza kandi yaramubyaye.
Nubwo ari kuba ahantu hakonje,Maitland Niles n’umuvandimwe we Cordi baba mu nzu nziza bakodesha akayabo k’ibihumbi 75 ku mwaka.
Uyu mubyeyi wishwe n’agahinda yavuze ko aba ahantu hatagira ubwiherero,idirishya cyangwa ubwogero kandi umwana we abishatse yamugurira inzu mu cyumweru kimwe.
Jule yabwiye The Sun ko abayeho mu bwoba ko ashobora kwicwa n’ubukonje cyangwa nyiri iyi kontineri ashobora kuzaza kuyimukuramo bikarangira abaye inzererezi ndetse akabura aho kurara kandi yarabyaye umwana ukina muri imwe mu makipe akomeye ku isi.
Uyu mubyeyi yavuze ko yarwaniye ishyaka uyu muhungu we Ainsley Maitland-Niles ndetse ko yakoraga ibishoboka byose ngo ajye gukina yariye nubwo we yabaga atariye.
umubyeyi wa Niles ari kureba amafoto ye n’umuvandimwe we bakiri abana
Ainsley Maitland-Niles yasinye amasezerano ya mbere muri Arsenal ubwo yari afite imyaka 6 y’amavuko none kuri ubu ari mu ikipe ya mbere.
Maitland Niles yatwaye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 19 ari kumwe n’Ubwongereza
Uyu mwaka w’imikino Ainsley Maitland-Niles amaze kugaragara mu mikino 8 ya shampiyona irimo uwa Liverpool n’uwa Chelsea yakinnye iminota 90 ndetse n’imikino 9 muri UEFA Europa League.
Ainsley Maitland-Niles yatandukanye na nyina bapfuye ko yashwanye n’abayobozi ba Arsenal ubwo bashakaga kumuha amasezerano agateza akavuyo bikamuviramo no gufungwa azira imyitwarire mibi.
Maitland Niles yirengagije nyina wamureze akamukuza
Ainsley Maitland-Niles uhagaze neza muri iyi minsi ari hafi guhabwa amasezerano mashya azatuma umushahara we ukubwa kabiri cyane ko akina imyanya myinshi mu kibuga gusa benshi baribaza niba azababarira umubyeyi we.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *