Kigali

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo yatangaje kuri Juventus

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 May 2019 Yasuwe: 5152

Nyina wa Cristiano Ronaldo witwa Dolores Aveiro,yasekeje benshi kubera ifoto yashyize hanze irimo amagambo avuga ko umuhungu we yazahuye Juventus yari imaze imyaka 20 idatwara shampiyona ya Serie A,akaba yayihesheje igikombe.

Dolores Aveiro yatumye benshi bamwibazaho kubera ibi bintu yatangaje kuko mbere yo gutwara igikombe cy’uyu mwaka Ronaldo yagizemo uruhare,Juventus yari imaze imyaka 7 itwara ibikombe bya Serie A yikurikiranya.

Dolores yagize ati “Cristiano Ronaldo niwe mukinnyi wafashije Juventus yari igeze aharindimuka kongera gutwara igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 20 yarakibuze.Arashimishije.”

Nyuma y’aya magambo yahise yandika ku iyo foto ati “Icyubahiro cyanjye,umuhungu wanjye.”

Abafana ba Juventus bakibona aya magambo bahise batangira kumwoherereza amafoto asekeje abandi bamubwira ko Juventus ihora itwara shampiyona ya Serie ahubwo icyo yabuze ari Champions League,iheruka mu mwaka wa 1996.




Nyina wa Cristiano Ronaldo yasekeje benshi ubwo yavugaga ko umuhungu we yahaye Juventus Serie A yari imaze imyaka 20 idatwara

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Robertinho agiye kugarukana n’abakinnyi 2 bo muri Brazil

Robertinho wari uzwi nk’umutoza mukuru muri Rayon Sports nyuma akaza...
26 June 2019 Yasuwe: 834 0

Sir Alex Ferguson yatangaje umukinnyi yicuza kuba atarakinishije ku mukino...

Uwahoze ari umutoza ukomeye mu ikipe ya Manchester United yatangaje ko...
26 June 2019 Yasuwe: 1109 0

Zlatko Krmpotic utoza APR yafashe indege yerekeza iwabo muri...

Umutoza mukuru wa APR FC,Zlatko Krmpotic,wari wanzwe cyane na bamwe mu...
26 June 2019 Yasuwe: 1576 1

Cameroon yagaragaje urwego rwo hejuru cyane mu mukino wa mbere mu gihe...

Ikipe ya Cameroon ifite igikombe cy’Afrika giheruka yatangiye icy’uyu mwaka...
26 June 2019 Yasuwe: 1627 0

Manzi Thierry na Niyonzima Olivier baheruka gusezererwa na Rayon Sports...

Abakinnyi babiri Rayon Sports iheruka gusezerera barimo Manzi Thierry wari...
25 June 2019 Yasuwe: 3061 1

Paul Pogba yiyemeje kwisubirira mu ikipe ya Juventus gukinana n’umukinnyi...

Umufaransa Paul Pogba arifuza gusubira mu ikipe ya Juventus yavuyemo mu...
25 June 2019 Yasuwe: 2900 0