skol
fortebet

Umubyeyi wa Mesut Ozil yamusabye gufata umwanzuro ukomeye

Yanditswe: Monday 09, Jul 2018

Sponsored Ad

Mustafa Ozil yasabye umuhungu we Mesut Ozil umerewe nabi n’abafana b’Ubudage bamushinja kugira uruhare mu kubatsindisha mu gikombe cy’isi gusezera mu ikipe y’igihugu kubera ko atagihabwa agaciro kandi yarakoze byinshi.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi wa Mesut Ozil ntiyishimiye uburyo abafana b’Ubudage ndetse n’abakoze amateka mu Budage batiste ndetse banenga bikomeye Mesut Ozil byatumye abwira abanyamakuru ko yifuza ko umuhungu we asezera mu ikipe y’igihugu akareka izi ndashima.

Mesut Ozil ntakundwa n’abafana b’Ubudage

Yagize ati “Ndamutse ndi Mesut nahitamo gusezera nkabwira abafana nti mwarakoze.Baramututse,bamuvugiriza induru mbere yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kandi nawe ntiyamenya impamvu yabyo.Amaze imyaka 9 akinira ikipe y’igihugu kandi yayifashije gutwara igikombe cy’isi ariko abafana ntibamukunda.”

Mesut Ozil na Ilkay Gundogan banenzwe n’Abadage kubera kwifotozanya na perezida wa Turkiya Tayyip Erdogan udakundwa n’Abadage bikubitiraho ko Abadage badafata Ozil nk’Umudage ahubwo bamufata nk’umunya Turkiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa