skol
fortebet

Umudage Hellmann Julian niwe wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2018

Yanditswe: Tuesday 07, Aug 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi witwa Hellmann Julian w’imyaka 27 ukinira ikipe ya Team Embrace the World niwe utwaye agace ka 3 ka Tour du Rwanda 2018 nyuma yo kwanikira bagenzi be bakinana barimo na Team Rwanda.

Sponsored Ad

Muri aka gace karekare mu irushanwa ry’uyu mwaka kareshyaga n’ibirometero 199 kavaga Huye kerekeza I Musanze, abakinnyi bagerageje kwataka bikomeye kuva irushanwa ritangiye kugeza rirangiye aho mu birometero bya nyuma bimanuka hagiye haba udutero dutandukanye twatumye benshi mu bakinnyi bananirwa hasigara agakundi k’abasore bake barimo uyu Mudage Julian waje kubatsinda.

Abakinnyi barimo Mugisha Samuel,Valens Ndayisenga na Munyaneza Didier bagerageje gukurikirana uyu Mudage gusa aza kubasiga atwara aka gace aho Mugisha yasizwe umunota 1 n’amasegonda 17.

Uyu Mudage yatangarije abanyamakuru ko ku munsi w’ejo yari arwaye ariko kuri uyu munsi yari ameze neza byatumye abasha kwataka hasigaye ibirometero bike aza gutsinda bagenzi be bari batorokanye.

Uyu munsi ntiworoheye Abanyarwanda gusa bagerageje kurinda Mugisha Samuel agumana umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi uyoboye isiganwa,nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 13.

Mugisha Samuel ararusha amasegonda 21 Uwizeye Jean Claude wa kabiri ku rutonde rusange mu gihe abakinnyi yarushaga iminota 3 bamuje imbere bayigabanyije igera kuri 2.

Uko abakinnyi bakurikiranye ku gace ka 3 no ku rutonde rusange:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa