skol
fortebet

Umufana wa Musanze FC yatawe muri yombi kubera gusagararira abasifuzi

Yanditswe: Monday 30, Oct 2017

Sponsored Ad

Ku mukino wo ku munsi w’ejo wahuje Musanze FC na Police FC bikarangira ku ntsinzi ya Police FC y’igitego 1-0,abafana ba Musanze FC ntibishimiye imisifurire aho umwe yaraye atawe muri yombi azira gutera amabuye imodoka yari itwaye abasifuzi.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 29 Ukwakira 2017,nibwo ikipe ya Musanze FC yatsindirwaga ku kibuga cyayo igitego 1-0 aho umwe mu bafana b’iyi kipe yateye amabuye ku modoka yari itwaye abasifuzi basifuye umukino w’ejo.


Uyu mukino wasifuwe na Hakizimana Abdul aho abenshi mu bafana b’iyi kipe batishimiye ibyemezo by’abasifuzi yaba uyu wari hagati ndetse n’abo ku ruhande aho bavuga ko bimwe amahirwe menshi arimo penaliti , nyuma y’aho umusore wa Police FC yafatiye umupira mu rubuga rw’amahina no kwangirwa igitego.

Nyuma y’uyu mukino umwe mu bafana b’ikipe ya Musanze FC wari wariye karungu yateye amabuye ku modoka yari itwaye aba basifuzi ashinja kwiba ikipe ye bikaba bitumye kuri ubu iri ku mwanya wa nyuma wa shampiyona,polisi irahagoboka none kuri ubu ari mu maboko y’ubutabera.

Ikibazo cy’imisifurire gikomeje kuba agatereranzamba aho na nyuma y’umukino umutoza Habimana Sosthene yemeje ko atishimiye uburyo yasifuriwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa