skol
fortebet

Umufana wa PSG yateye icyuma mu gituza uwa Manchester United amuziza kumushinyagurira

Yanditswe: Friday 08, Mar 2019

Sponsored Ad

Umufana wa Manchester United yatewe icyuma mu nda n’uwa PSG usanzwe ari umushoferi wa Taxi,wagize uburakari bwinshi ubwo mugenzi we yazaga ku modoka ye agatangira kuririmba indirimbo zisingiza iyi kipe yo mu bwongereza.
Nyuma y’aho Manchester United ikoze ibitangaza igasezerera PSG kuwa Gatatu w’iki Cyumweru,umufana wayo yateze Taxi y’uwa PSG atangira kuririmba indirimbo ziyisingiza bituma uyu mushoferi wari mu gahinda abikura icyuma akimujomba mu nda.
Sky News yavuze ko uyu mufana w’imyaka (...)

Sky News yavuze ko uyu mufana w’imyaka 44 yari kumwe na bagenzi be 3 ubwo yaterwaga iki cyuma n’umushoferi ufana PSG wari mu gahinda gakomeye.

Uyu mufana ararembye cyane nyuma yo guterwa iki cyuma mu gituza n’uyu mushoferi ufana PSG kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Polisi y’ubufaransa yahise ita muri yombi uyu mufana wa PSG wateye icyuma uyu mugabo ufana Manchester United amuziza kumurakaza asingiza ikipe ye yari imaze kubasezerera.

Umufana wa Manchester United yaterewe icyuma i Paris n’umufana wa PSG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa