skol
fortebet

Umufana wa Rayon Sports wemeye kubagira abakinnyi bayo ikimasa agiye kukibagaburira

Yanditswe: Thursday 05, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager nyuma yo kwemerera abakinnyi ba Rayon Sports ikimasa bitewe n’ibyo bakoze umwaka ushize bagera muri 1/4 cy’imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, yemeje ko uku kwezi gushira agitanze.

Sponsored Ad

Muri Kanama 2018 ni bwo Rayon Sports yanditse amateka irenga icyiciro cy’amatsinda ya CAF Confederations Cup ikagera muri 1/4, Gakumba Patrick yavuze ko bitewe n’ibyo bakoze abemereye ikimasa.

Uyu mugabo ushinzwe gushakira abakinnyi amasoko akabifatanya n’ubuhanzi, Gakumba yavuze ko uku kwezi agomba gutanga ikimasa yemereye iyi kipe n’ubwo hari hashize igihe.

yagize ati”ubu ibintu byose byamaze gutunganywa, ikimasa nemereye Rayon Sports ndagitanga muri uku kwezi, namaze kuvugana na perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports ari we Paul Muvunyi, mvugana na perezida uriho ubu, byose byararangiye ngomba kubaha ikimasa cyabo bakakirya kuko baragikoreye, bakwiye gushimirwa.”

Super Manager biteganyijwe ko iki kimasa azagitanga tariki ya 29 Nzeri 2019 mu gitaramo arimo ategura azaririmbamo indirimbo ze.

Uyu mugabo wiyita 2Ten nk’izina ry’ubuhanzi amaze gukora indirimbo zirimo ’Back to me’ na ’Uri Uwanjye’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa