skol
fortebet

Umufana wo muri Isiraheri yasanganwe icyuma ubwo yinjiraga mu kibuga asanga Isco

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2017

Sponsored Ad

Ubwo umukino wahuzaga Isiraheri na Espagne kuri uyu wa mbere Taliki ya 08 Ukwakira 2017 ku kibuga Teddy Stadium iherereye mu mugi wa Jerusalem,abafana 6 bahise binjira mu kibuga aho harimo umwe winjiye asanga umukinnyi Isco abuzwa kumwegera n’abashinzwe umutekano wo ku kibuga aho bamusatse bakamusangana icyuma ibintu byakomeje gutera ubwoba abakunzi ba ruhago ku isi. Ubwo uyu mukino wari urangiye ari igitego kimwe cya Espagne ku busa bwa Israel, aba bafana bahise binjira mu kibuga niko (...)

Sponsored Ad

Ubwo umukino wahuzaga Isiraheri na Espagne kuri uyu wa mbere Taliki ya 08 Ukwakira 2017 ku kibuga Teddy Stadium iherereye mu mugi wa Jerusalem,abafana 6 bahise binjira mu kibuga aho harimo umwe winjiye asanga umukinnyi Isco abuzwa kumwegera n’abashinzwe umutekano wo ku kibuga aho bamusatse bakamusangana icyuma ibintu byakomeje gutera ubwoba abakunzi ba ruhago ku isi.

Ubwo uyu mukino wari urangiye ari igitego kimwe cya Espagne ku busa bwa Israel, aba bafana bahise binjira mu kibuga niko kugenda basanga abakinnyi batandukanye gusa umugambi wabo ukomwa mu nkokora n’abashinzwe umutekano aho umwe muri bo yaje gutangaza ko umufana washakaga kwegera umusore Isco Alarcon ukinira ikipe ya Real Madrid yari afite icyuma mu myenda ye, ibintu byahakanwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Isiraheri ryo ryavuze ko uyu mufana yari afite urwembe aho kuba icyuma.

Iri shyirahamwe ryagize riti “ Ku byerekeranye n’ibyavuzwe,nta gihamya kigaragaza ko umwe mu bafana binjiye mu kibuga yari afite icyuma mu mufuka we.Tugiye gukora iperereza kuri aba bafana binjiyemu kibuga ndetse dushobora kubafatira ibihano byo kutazongera kugaruka ku kibuga.

Isco winjiye mu kibuga asimbuye Aritz Aduriz ku munota wa 66 ntacyo yigeze avuga kuri ibi biri kuvugwa gusa ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya Espagne kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi mu mwaka utaha wa 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa