skol
fortebet

Umugabo yafashwe ari gucukura imva yo kwihambamo avuga ko ashaka guhura n’Imana

Yanditswe: Friday 27, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Lachi Reddy ukomoka mu gace ka Andhra Pradesh mu Buhindi, yafashwe ari gucukura imva ndende yo kwihambamo kugira ngo bimufashe guhita ahura n’Imana.

Sponsored Ad

Uyu mugabo uri mu bemeramana bakomeye mu gace avukamo,yafashwe na polisi yo muri aka gace ubwo yarimo acukura imva iremereye mu isambu ye,ababwira ko ashaka kwihurira n’Imana vuba ko arambiwe kuba ku isi.

Reddy w’imyaka 70 yabujijwe n’abagize umuryango we gucukura arabyanga bituma hitabazwa polisi yahise imuhagarika.

Uyu mugabo akimara kuvumburwa ndetse uyu mugambi we mubi ukaburizwamo,yahisemo kwandikira akarere agasaba kwiyica ku wa Gatatu w’iki cyumweru kugira ngo ahure n’Imana,polisi iramuhagarika.

Uyu Reddy yizera cyane imyuka ndetse yavuze ko nyuma y’aho umuhungu we n’umugore we bapfuye,nta kindi kintu yifuza ku isi yifuza kwihurira n’Imana vuba.

Polisi yahise ifunga uyu musaza kugira ngo imwereke ibibi byo kwiyahura ikaba yamufunguye kuri uyu wa Gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa