Kigali

Umugore ukina mu ikipe y’igihugu ya US yaciye ibintu kubera kwitabira imyitozo atwite inda y’amezi 5 [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 March 2019 Yasuwe: 3546

Umukinnyi w’umugore witwa Sydney Leroux ukinira ikipe y’igihugu ya US yakoze agashya yitabira imyitozo kandi atwite inda y’amezi 5.

Leroux w’imyaka 28 usanzwe akinira ikipe ya Orlando Pride muri shampiyona ya US y’abagore,yitabiriye imyitozo atwite inda y’imvutsi bituma benshi bamushimira ko akunda akazi ke.

Uyu mugore yanze gucikanwa n’imyitozo yo kwitegura umwaka w’imikino mushya muri US,ahitamo kwitabira iyi myitozo nubwo yari atwite inda nkuru y’amezi 5.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Leroux yavuze ko atari gucikanwa n’imyitozo yo kwitegura umwaka w’imikino nubwo afite inda y’amezi 5 n’igice.

Sydney Leroux yabwiye abakunzi be ko nubwo yitabiriye iyi myitozo,atigeze yirekura cyane ku buryo byamugiraho ingaruka we n’umwana atwite.

Leroux wageze mu ikipe ya Orlando muri Gashyantare umwaka ushize,yari mu ikipe ya US yatwaye igikombe cy’isi cy’abagore muri 2015.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Claude Ndiho

    Ngira sivyo

    2 months ago

Inzindi nkuru

Umukinnyi ukomeye muri Ajax arifuza kwerekeza mu ikipe ya Arsenal

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya shampiyona y’Ubuholandi Eredivisie...
20 May 2019 Yasuwe: 1559 0

Antoine Griezmann yibasiwe bikomeye n’abafana ba Atletico Madrid

Rutahizamu Antoine Griezmann uherutse gusezera mu ikipe ya Atletico Madrid...
20 May 2019 Yasuwe: 1312 0

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we baryoheje ibirori byo kwishimira igikombe...

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Juventus yashyikirijwe igikombe cya Serie A...
20 May 2019 Yasuwe: 1854 0

Cristiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Serie A ku nshuro ye ya...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi witwaye neza muri...
19 May 2019 Yasuwe: 1528 0

Zinedine Zidane yasuzuguye cyane Gareth Bale bibabaza abakunzi ba...

Umutoza wa Real Madrid,Zidane, yasuzuguye cyane Gareth Bale wari wamusabye...
19 May 2019 Yasuwe: 4709 0

Simba SC igiye kurekura abakinnyi bakomeye barimo na Haruna...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Simba SC bwatangaje ko butazongerera amasezerano bamwe...
19 May 2019 Yasuwe: 3277 1