Kigali

Umugore wa Mauro Icardi yibasiriye Cristiano Ronaldo kuri Televiziyo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 November 2018 Yasuwe: 2235

Umugore wa rutahizamu Mauro Icardi ukinira ikipe ya Inter Milan witwa Wanda Nara, yatangaje ko Ronaldo nta kintu arakora muri Serie A kirenze icyo umugabo we yakoze ndetse ko amurusha igitego kimwe gusa kandi batanganya imikino.

Wanda Nara usanzwe ashinzwe gushakira amakipe uyu mugabo we yabwiye Tv yitwa Tiki Taka ko Juventus itabasha kwicaza Cristiano Ronaldo ku ntebe y’abasimbura nkuko Inter Milan yabigenje kuri Icardi ubushize aho yavuze ko nta buhanga uyu munya Portugal amurusha.

Umugore wa Icardi yanenze ubushobozi bwa Ronaldo muri Serie A

Yagize ati “Mauro ntiyakinnye imikino 3 ya Serie A ariko afite ibitego 6 bijya kungana n’ibya Ronaldo ufite 7. Nakwifuza kubona Cristiano Ronaldo yicaye ku ntebe y’abasimbura ikipe ye iri gutsinda ibitego 5 kandi yashobora gutsindamo 3.

Wanda Nara yavuze ko umugabo we yakagombye kuba yaratsinze ibitego birenze ibya Cristiano Ronaldo iyo aba yarakinnye umukino Inter Milan iherutse kunyagira Genoa ibitego 5-1.

Wanda Nara yatangaje ko aamkuru avuga ko umugabo we Mauro Icardi ashakwa na PSG ari ibinyoma kuko batigeze bamuhamagara ndetse badafite na nimero ye ya telefoni.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Unai Emery yabwiye amagambo akomeye Mesut Ozil badacana uwaka

Umutoza Unai Emery wa Arsenal yabwiye umukinnyi Mesut Ozil ko yashaka uko...
18 January 2019 Yasuwe: 1433 0

Jose Mourinho yongeye guca amarenga y’aho agiye kwerekeza

Umutoza Jose Mourinho wirukanwe na Manchester United mu kwezi...
18 January 2019 Yasuwe: 1942 0

Ifoto y’imodoka ikomeje gukwirakwizwa hose bivugwa ko ari iya Rayon Sports...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko ifoto y’imodoka yayo igaragara...
17 January 2019 Yasuwe: 4853 0

Rwatubyaye yafashe indege imwerekeza muri Macedonia mu igeragezwa...

Myugariro Rwatubyaye Abdul yamaze gufata indege imwerekeza mu gihugu cya...
17 January 2019 Yasuwe: 2953 0

Rwatubyaye nawe yiyongereye ku rutonde rw’abakinnyi bagiye kuva muri Rayon...

Myugariro Rwatubyaye Abdul yamaze kubona ikipe muri Macedonia yitwa FC...
17 January 2019 Yasuwe: 2416 0

FC Barcelona yasekeje benshi kubera rutahizamu yatangaje ko...

Ikipe ya FC Barcelona yakoze agashya itangaza ko yifuza rutahizamu wa...
17 January 2019 Yasuwe: 3128 0