skol
fortebet

Umugore wa Morata yashyize hanze amashusho agaragaza ko Conte ari umubeshyi

Yanditswe: Monday 12, Feb 2018

Sponsored Ad

Umugore wa Alvaro Morata witwa Alice Campello yashyize hanze amashusho yishimanye n’umugabo we ndetse bigera n’aho amuheka byatumye abafana ba Chelsea bongera kwifatira ku gahanga uyu mutoza watangaje ko uyu rutahizamu azamara igihe kinini hanze kubera ikibazo cy’umugongo afite.
Morata yanyuzagamo agaterura umugore we
Mu kiganiro Antonio Conte yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu w’icyumweru gishize,yavuze ko rutahizamu Alvaro Morata afite ikibazo cy’umugongo ndetse azamara igihe kinini (...)

Sponsored Ad

Umugore wa Alvaro Morata witwa Alice Campello yashyize hanze amashusho yishimanye n’umugabo we ndetse bigera n’aho amuheka byatumye abafana ba Chelsea bongera kwifatira ku gahanga uyu mutoza watangaje ko uyu rutahizamu azamara igihe kinini hanze kubera ikibazo cy’umugongo afite.

Morata yanyuzagamo agaterura umugore we

Mu kiganiro Antonio Conte yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu w’icyumweru gishize,yavuze ko rutahizamu Alvaro Morata afite ikibazo cy’umugongo ndetse azamara igihe kinini adakina,none umugore we yashyize hanze amashusho uyu rutahizamu amuhetse mu mugongo bitera benshi urujijo.

Conte yatangaje ko Morata afite ikibazo cy’umugongo

Antonio Conte yagiye ashyamirana na bamwe mu bakinnyi be barimo David Luiz,Diego Costa ndetse byigeze bivugwa ko yigeze gushwana na Eden Hazard kuri ubu haravugwa ko yaba atari kuvuga rumwe na Alvaro Morata.

Ikipe ya Chelsea ifite umukino wa shampiyona kuri uyu munsi aho iraza guhura na West Bromwich mu mukino urabera Stamford Bridge saa 22h00.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa