Kigali

Umugore wa Rooney yaciye ibintu ku isi kubera icyemezo gikarishye yamuteye gufata

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 August 2019 Yasuwe: 7340

Umugore wa Wayne Rooney wari umaze kurambirwa imyitwarire y’umugabo we muri USA irimo ubusinzi bukabije,gusohokana n’abakobwa mu tubari n’ibindi,yamaze kumutegeka ko bagaruka iwabo mu Bwongereza arabyubahiriza.

Mu ijoro ryakeye nibwo Rooney wakinaga mu ikipe ya DC United muri USA yafashe indege agaruka mu Bwongereza kuvugana n’ikipe ya Derby County kugira ngo ayibere umukinnyi n’umutoza nyuma yo kubisabwa n’umugore we Coleen.

Rooney wari wasinyiye DC United amasezerano y’imyaka 3,yemeye kuyivamo nyuma y’amezi 13 gusa kubera igitutu cy’uyu mugore we wamubwiye ko natabikora barahita batandukana.

Coleen yari amaze iminsi agarutse mu Bwongereza we n’abahungu be bane ndetse yarabwiye umugabo we Rooney ko atazasubira muri USA ukundi ariyo mpamvu uyu mugabo yemeye kugabanya amarere arahamusanga.

Coleen ukunda kuba hafi y’umuryango we yamaze kwandikisha abana be bose mu mashuri yo mu Bwongereza ndetse bagomba gutangira kwiga muri Nzeri.Benshi mu bakunzi b’uyu mugore bavuze ko iki ari igitego gikomeye yatsinze umugabo we wari umaze kunanirana kubera umusemburo.

Rooney yahembwaga ibihumbi 85 by’amapawundi buri cyumweru mu ikipe ya DC United ndetse kuri ubu yemeye kugabanya umushahara kugira ngo yerekeze muri Derby County.

Umwe mu bantu ba hafi ba Coleen yabwiye Daily Mail ati “Coleen niwe watumye Rooney ava muri USA.Ntiyigeze yishimira kuba muri USA ndetse yananiwe kwakira kuhaba ariyo mpamvu yabonye ko ari byiza ko bagaruka mu rugo.Yashinze amaguru ye hasi abwira Wayne ko ashaka ko abana be biga mu Bwongereza hafi y’umuryango we.”



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze uburyo bwaguze abakinnyi batandukanye...

Ni nyuma yaho abakinnyi bagera kuri 24 bakina mu Rwanda bafite indangamuntu...
17 August 2019 Yasuwe: 3820 0

Arsenal yahagaritse agahigo kabi yari imaranye imyaka 10 yikurikiranya ubwo...

Ikipe ya Arsenal yari imaze imyaka 10 idatsinda imikino 2 ifungura...
17 August 2019 Yasuwe: 1771 0

CAF yasubije Rayon Sports yayandikiye iyisaba ko umukino izakirwamo na Al...

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yateye utwatsi...
17 August 2019 Yasuwe: 2414 1

Bayern Munich yatijwe Coutinho wabuze umwanya wo gukina muri FC...

Ikipe ya FC Bayern Munichen itarigaragaje ku isoko ryo kugura abakinnyi...
17 August 2019 Yasuwe: 1311 0

APR FC yanyagiye Muzinga ihagarariye Uburundi mu marushanwa ya...

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya gisirikare yanyagiye...
17 August 2019 Yasuwe: 3608 0

Abatoza barenga 50 bari guhatanira umwanya wo gusimbura Robertinho muri...

Abatoza basaga 50 baturuka hirya no hino ku isi bamaze gutanga impapuro...
17 August 2019 Yasuwe: 3352 0