skol
fortebet

Umugore wa Rooney yamuhaye igihano gikomeye nyuma yo kumufata ari gusangira inzoga n’undi mugore

Yanditswe: Tuesday 12, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugore wa Wayne Rooney,Coleen yiyemeje kuzafata ikiruhuko cy’umunsi w’abakundanye wenyine n’abana be 4, atari kumwe n’uyu mugabo we uherutse gufatwa ari gusangira inzoga n’umukobwa ukora mu kabari,bamaranye amasaha 10.

Sponsored Ad

Umugore wa Wayne Rooney yashatse kumuha isomo, niko kwanga kwizihizanya nawe umunsi w’abakundanye,yiyemeza kwjjyanira n’abana be bane.

Coleen yamaze gufata umwanzuro wo kutazizihiza uyu munsi wa Saint Valentin ari kumwe n’umugabo we Wayne Rooney,ahubwo azafata indege we n’abahungu be bane bakamusiga mu rugo agasigara yicuza.

Rooney yafotowe ari kumwe n’umukobwa witwa Vicki Rosiek usanzwe akora mu kabari k’ahitwa Clearwater Beach muri Leta ya Florida,bituma ibinyamakuru bicika ururondogoro dore ko we n’uyu mukobwa bamaze amasaha 10 bari gusangira agasembuye.

Biravugwa ko umugore wa Rooney uhorana agahinda aterwa n’uyu mugabo we ukunda inzoga bikomeye, ashobora gufata undi mwanzuro ukomeye wo gutandukana nawe cyane ko avuga ko ibikorwa bye bimusebya.



Coleen yamaze gufatira ibihano Wayne Rooney

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa