skol
fortebet

Umugore wa Wayne Rooney agiye kumufatira ibihano bikomeye nyuma yo gufatwa ari kumwe n’undi mugore

Yanditswe: Monday 11, Feb 2019

Sponsored Ad

Coleen Rooney umugore w’umukinnyi Wayne Rooney wamenyekanye mu Bwongereza mu ikipe ya Manchester United,yiteguye kumufatira ibihano bikarishye birimo kumusiga muri USA akigarukira mu Bwongereza,bakanatandukana nyuma yo kumara amasaha 10 ari gusangira inzoga n’undi mugore.

Sponsored Ad

Inkuru ya The Sun yo kuri iki Cyumweru,yavuze ko Wayne Rooney yamaze amasaha 10 ari gusangira inzoga n’umukobwa ukora mu kabari witwa Vicki Rosiek kandi yari yarabujijwe na Coleen kugira aho ajya atabimumenyesheje.

Rooney wabaswe n’inzoga cyane,yafotowe mu cyumweru gishize ari kumwe n’uyu mukobwa ukora mu kabari bari kunywa inzoga nyinshi ndetse baza kwimuka bajya mu kandi baranywa bageze saa munani zo mu rukerera bagisangira.

The Sun iravuga ko umwe mu bantu ba hafi y’umugore wa Rooney yayitangarije ko yiteguye gusiga Rooney muri USA aho akina mu ikipe ya DC United,akisubirira mu Bwongereza we n’abana 4 babyaranye.

Yagize ati “Coleen yabwiye Rooney ngo wongeye kunsebya nanone?.Coleen ntiyababajwe n’uko Rooney yagaragaye ari kumwe n’umukozi wo mu kabari ahubwo yababajwe n’uko yongeye kuvugwaho ubusinzi.Yavuze ko ashobora kuzamusiga muri USA akisubirira muri UK we n’abana be.”

Rooney yahuriye n’uyu mukobwa mu kabari, ubwo yari yajyanye n’ikipe ye ya DC United mu myitozo muri Florida,ahageze ashaka kujya kwica icyaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa