skol
fortebet

Umugore watumye Wayne Rooney aca inyuma umugore we yashyize hanze igitabo cyuzuyemo amabanga yabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 28, Apr 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Helen Wood wasambanye na Wayne Rooney ubwo umugore we Coleen yari atwite,yashyize hanze igitabo kivuga ibyo yakoranye n’uyu mugabo wamamaye mu ikipe ya Manchester United.

Sponsored Ad

Uyu mugore yavuze ko yasambaniye na Wayne Rooney muri Hoteli arangije amwereka impapuro umugore we Coleen yivurijeho ndetse arizwa n’uko yamuciye inyuma.

Helen uzwi cyane kubera ko yatwaye irushanwa rya Big Brother muri 2014,yanditse igitabo cyitwa A Man’s World,avuga ko yasambanye na Rooney arangije amuririra ku bitugu nyuma yo kureba ku mpapuro umugore we yivurijeho ndetse n’ifoto y’umuhungu we.

Helen w’imyaka 32,yavuze ko yakoranye imibonano mpuzabitsina na Rooney inshuro nyinshi ndetse ngo babikoreraga ahantu hatandukanye.

Iki gitabo cya Helen kivuga ko uyu mukinnyi akimara guca inyuma umugore we ubwo yari atwite,yarize kubera ibyo yari amaze gukora,amusaba ko nta wundi muntu agomba kubibwira.

Iki gitabo kandi kivuga ko Rooney yashwanye na Rio Ferdinand bakinanaga muri Manchester United,amuhora ko yaciye inyuma umugore we kandi atwite inda y’imvutsi.






Helen yashyize hanze igitabo cyuzuyemo amabanga y’ubusambanyi yakoranye na Wayne Rooney

Ibitekerezo

  • Nonese ni gute ngo uwo mugore yatumye Rooney aca inyuma uwo bashakanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa