Kigali

Umugore winjiye mu kibuga ku mukino wa nyuma wa Champions League yatangaje benshi kubera impamvu yabimuteye [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 June 2019 Yasuwe: 5964

Umugore w’umurusiya witwa Kinsey Wolanski winjiye mu kibuga yambaye utwenda tw’imbere mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Liverpool na Tottenham,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ko ngo yabikoze ashaka kwamamaza urubuga rwa internet rwa filimi z’urukozasoni rw’umukunzi we.

Uyu Murusiyakazi yari yambaye akenda kagaragaza imyanya ye y’ibanga kanditseho imbere ngo ’Vitaly Uncensored’ ubwo yinjiraga mu kibuga ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League Liverpool yatsinzemo Tottenham 2-0.

Iri jambo ryari ryanditse kuri uyu mupira we ngo ni izina ry’urubuga rwa filimi z’urukozasoni rw’umukunzi we.

Uyu mugore winjiye mu kibuga mu gice cya mbere ngo ni umukunzi w’umugabo witwa Vitaly Zdorovetskiy ukora akazi ko gushyira hanze filimi z’urukozasoni.

Uyu mugabo nawe yinjiye mu kibuga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2014 wahuzaga Ubudage na Argentina muri Brazil,yiyanditse mu gituza ngo ’natural born prankster’ .

Uyu mugore yirukanse mu kibuga ubwo Liverpool yari yamaze kubona igitego 1-0 birangira abashinzwe umutekano bamufashe bajya kumufunga baje kumurekura umukino urangiye arataha.







Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mama Nick [City Maid] yatangaje ikintu gikomeye agiye gukora kugira ngo...

Umukinnyi wa filime Mukakamanzi Beata uzwi nka Mama Nick muri filime ya...
20 September 2019 Yasuwe: 2485 0

Umwe mu bagore Cristiano Ronaldo yashakaga cyane kugira ngo amwiture ineza...

Umugore witwa Paula Leca ufite abana babiri yamaze gutangaza ko ari umwe...
20 September 2019 Yasuwe: 4139 0

Amavubi yahawe agahimbazamusyi kadasanzwe kugira ngo asezerere Ethiopia...

Minisiteri ya Siporo n’umuco [MINISPOC] ireberera ikipe y’igihugu Amavubi...
20 September 2019 Yasuwe: 2337 0

Ikipe ya Rayon Sports yahaye amahirwe abana bafite impano yo guconga...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagariye abana bafite impano yo gukina...
19 September 2019 Yasuwe: 3183 0

Umutoza wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda hatangazwa igihe azerekerwa...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona umutoza mushya wo gusimbura...
19 September 2019 Yasuwe: 6193 1

FERWAFA yafashe umwanzuro ukomeye uzafasha cyane Amavubi

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwamaze gufata umwanzuro w’uko guhera kuri uyu wa Kane...
19 September 2019 Yasuwe: 4116 0