Kigali

Umugore yatewe ubwoba n’ifoto yafotoye umuhungu we umuzimu ukagaragaramo [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 June 2018 Yasuwe: 2332

Umugore witwa Laura Watson ukomoka mu Bwongereza yatangaje ko yananiwe gusinzira nyuma yo gufotora umwana we w’umuhungu ifoto akabona umuzimu umuri inyuma muri iyo foto kandi ayifotora ntawo yabonaga.

Uyu mubyeyi akimara gufotora iyi foto,yarayirebye abona hari umwana muto uri inyuma y’uyu muhungu we ndetse ajya kubaza abashinzwe ubusitani bari basohokeyemo niba nta mwana wahinjiye barabihakana,byatumye abura ibitotsi.

Watson yavuze ko atigeze yizera amaso ye byatumye ajya gushaka abahanga mu byerekeye amafoto bamubwira ko inyuma y’ umwana we hari undi muntu abona kubyemera.

Yagize ati “Byari ibintu bitumvikana ndetse buri wese muri twe yaratunguwe.Njye n’umukobwa wanjye ntabwo twagiye kuryama kuko twari dufite ubwoba.

Uyu Watson yari yasohokanye n’umuryango we Kuwa mbere w’icyumweru gishize mu ishyamba rya Plessey Woods Country Park riherereye ahitwa Northumberland mu Bwongereza,mu mafoto bafotoye umuhungu we Byrin hagaragaye iyo umuzimu w’umwana utazwi umuri inyuma.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amagambo umutoza wa Real Madrid yavuze kuri Gareth Bale yatangaje...

Umutoza Julen Lopetegui wa Real Madrid yasingije bikomeye Gareth Bale...
15 August 2018 Yasuwe: 871 0

Sergio Ramos yandagaje Klopp wamushinje kuvuna Salah abigambiriye

Myugariro wa Real Madrid akaba na kapiteni wayo Sergio Ramos yandagaje...
15 August 2018 Yasuwe: 938 0

Benshi batewe ubwoba n’imvune y’umukinnyi wa Borussia Dortmund...

Umukinnyi witwa Dario Scuderi wagize imvune ikomeye mu mwaka wa...
14 August 2018 Yasuwe: 2267 0

Buffon yatangaje benshi kubera amagambo yavuze kuri Cristiano...

Umunyezamu Gianluigi Buffon wa PSG wahoze ari kapiteni wa Juventus mu myaka...
14 August 2018 Yasuwe: 2455 0

Aubameyang yagiriye inama ikomeye umutoza wa Arsenal Unai Emery

Rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang ukinira ikipe ya Arsenal yagiriye...
14 August 2018 Yasuwe: 2062 0

Imbwa yagaragaye iri gutabara umwana muto wari ugiye kurohama...

Imbwa yo mu Bufaransa yitwa Matyas yakoze benshi ku mutima nyuma yo...
14 August 2018 Yasuwe: 3928 0