skol
fortebet

Umuherwe utunze miliyari 21 z’amapawundi yashyize akayabo ku meza kugira ngo agure ikipe ya Chelsea FC

Yanditswe: Wednesday 20, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuherwe wa mbere mu Bwongereza witwa Sir Jim Ratcliffe yamaze gutangaza ko yifuza kugura ikipe ya Chelsea FC akayambura Roman Abrahimovich uyimaranye igihe kinini.

Sponsored Ad

Sir Jim Ratcliffe utunze inganda,n’ibindi bikorwa bitandukanye yamaze gutangaza ko yifuza kugura Chelsea ndetse ahita ashyira ku meza ya Roman Abramovic akayabo ka miliyari zirenga 2 kugira ngo ayimwegurire.

Uyu mugabo w’imyaka 66 niwe mirenge mu Bwongereza, kuko nta muntu umurusha amafranga muri iki gihugu, ariyo mpamvu yatangiye gushora amafaranga muri siporo ahereye ku ikipe ya SKY ikina umukino wo gusiganwa ku magare ndetse ngo byanze bikunze harakurikiraho Chelsea.

Ratcliffe yavukiye Failsworth muri Lancashire mu Bwongereza yiga muri kaminuza ya Birmingham yakuyemo impamyabumenyi ya chemical engineering.

Yize kandi muri London Business School,ibijyanye n’icungamutungo ahavana impamyabumenyi mu mwaka wa 1980.

Ratcliffe aherutse gutangaza ko nubwo agura itike y’umwaka yo kureba Chelsea FC,yakuze yifanira Manchester United.

Mu mwaka wa 1998 nibwo yashinze kompanyi ya Ineos ikora amavuta ashyirwa mu binyabiziga,ikagurisha ibyokurya,ikora ibikoresho by’ubwubatsi ndetse ikora ibindi bitandukanye nka Gas,acid,plastike n’ibindi bitandukanye abantu bakenera buri munsi.

Iyi kompanyi ya INEOS ikorera akayabo ka miliyari nyinshi ku mwaka iri mu zikomeye nubwo nyirayo avuga ko bakora ibintu bidakurura abantu cyane ariko byinjiza menshi.

Abongereza benshi bahanze amaso Roman Abramovich kugira ngo barebe ko agurisha Chelsea yaguze muri 2003 miliyoni 140 z’amapawundi akaba ashobora kuyibonamo asaga miliyari 3.




Sir Ratcliffe arashaka guha akayabo Roman Abramovich ngo amugurishe Chelsea FC

Ibitekerezo

  • This world is mad.2 Billions Pounds,zihwanye neza na Rwanda National Budget (2018-2019).
    Iyi si ifite ba Mirenge benshi koko.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa