skol
fortebet

Umuherwe w’ikipe ya Paris Saint Germain mu buryo butunguranye yashyize ku isoko kizigenza Neymar Jr

Yanditswe: Monday 17, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umuherwe w’ikipe ya Paris Saint Germain Umunya-Qatar Nasser Al-Khelaifi, yatangaje ko yiteguye kugurisha Umunya- Brazil Neymar Jr, mu gihe amakipe amwifuza yaba yemeye gutanga amafaranga amwifuzamo.

Sponsored Ad

Ni ibyatangajwe n’ikinyamakuru l’Euipe cyo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Ibi byaje bikurikira ikiganiro gitunguranye Nasser Al-Khelaifi yagiranye n’iki kinyamakuru ku mugoroba w’ejo ku cyumweru. Uyu muherwe w’ikipe ya Paris Saint Germain yavuze ko akeneye abakinnyi bakora cyane mu kipe ye, apana abakinnyi baba mu kipe ye bagamije kwishimisha.

Ati” Abakinnyi bazakora inshingano zabo birenze uko byari bimeze mbere. Hagomba kubaho itandukaniro. Barasabwa gukora cyane. Ntabwo babereye hano kwishimisha. Hanyuma utazemera iki gitekerezo, imiryango irafunguye. Ntabwo ngikeneye imyitwarire y’abasitari.”

N’ubwo Al-Khelaifi atigeze yerura ngo atangaze amazina y’abakinnyi yashakaga kuvuga, L’Equipe yavuze ko uyu muherwe yavugaga Neymar nyuma y’amakuru menshi yo hanze y’ikibuga yamuvuzweho mu mezi ashize.

Amakuru menshi yerekeza Neymar mu kipe ya FC Barcelona yahoze akinira mbere yo kuyivamo muri 2017 yerekeza muri FC Barcelona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa