skol
fortebet

Umukecuru ushaje cyane yavuye iwe yitwaje akabando kugira ngo ahure na Micheal Sarpong

Yanditswe: Tuesday 04, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukecuru w’imyaka 87 yatunguye benshi ubwo yagaragaraga kuri stade ya Kigali aje guhura na rutahizamu Micheal Sarpong umaze iminsi yitwara neza cyane muri Rayon Sports bigatuma itwara shampiyona y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru witwa Therese Mukamusagi usanzwe afana ikipe ya Rayon Sports,yabwiye abanyamakuru ko yakunze Sarpong cyane kubera ubuhanga bwe, bituma asaba abana be ko bamuzana kuri stade ya Kigali I Nyamirambo kugira ngo amurebe.

Yagize ati “Twaje gufana Sarpong.Ndamuzi namubonye kuri TV mbwira abana banjye nti “Muhoshi mujyane njye kumureba.Ndishimye kuba mubonye.”

Nyuma y’umukino wa 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali igitego 1-0,Therese yahuye na Micheal Sarpong barasuhuzanya amubwira ko amukunda ndetse amusaba ko atazava mu ikipe ya Rayon Sports.

Ntabwo twabashije kumenya aho Therese atuye, gusa benshi bishimiye ko n’abageze mu zabukuru batangiye kuza ku bibuga kureba imikino y’umupira w’amaguru.

Source:Inyarwanda TV



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa