Kigali

Umukinnyi Dele Alli yabenze umukunzi we mu ibanga amusimbuza uwo bahuriye mu kabyiniro [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 February 2019 Yasuwe: 3657

Umwongereza Dele Alli ukinira ikipe ya Tottenham yabenze umukunzi we Ruby Mae bari bamaze imyaka 2 n’igice bakundana,yikundira uwitwa Megan Barton-Hanson bahuriye mu kabyiniro mu mujyi wa London.

Dele Alli uri mu bakinnyi ikipe ya Tottenham igenderaho,yabenze uyu mukobwa bahoranaga yishakira uyu Megan Barton-Hanson wamenyekanye mu marushanwa y’urukundo abera ku kirwa azwi nka Love Island.

Ikinyamakuru The Sun gitangaza ko Dele Alli w’imyaka 22 yari amaze kurambirwa gukundana n’umukobwa umwe ndetse ngo yari ameze nkuri muri gereza ariyo mpamvu yahisemo gutandukana na Mae kugira ngo abone uko ajya gushurashura.

Ruby Mae yataye umutwe akimara kumva ko Dele yamwanze ndetse ngo yakoze ibishoboka byose kugira ngo yisubireho biranga biba iby’ubusa.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ushize,nibwo Dele Alli yahuriye mu kabyiniro na Megan Barton-Hanson bahana nimero ndetse ngo batangiye kuganira ku by’urukundo.

Umwe mu nshuti za Dele yabwiye The Sun ati “Dele yabwiye Ruby Mae ko atakimukunda ndetse n’imbabazi zose yamusaba ntacyo zakora.Ruby yataye umutwe ndetse arwana intambara ikomeye ngo bakomeze gukundana kugeza arambiwe.

Ntabwo byamutindiye guhita yibagirwa ibyo kubaho wenyine.Yhuriye mu kirori na Megan Barton-Hanson bahita bahuza umubano.”

Dele Alli amaze iminsi mu mvune ndetse ntiyagaragaye mu mukino wa UEFA Champions League Tottenham yatsinze Dortmund ibitego 3-0.

Megan Barton-Hanson watwaye umutima Dele Alli,nawe aherutse gutandukana n’umusore bakundanaga witwa Wes Nelson bahuriye muri Love Island.

Umunyamideli Ruby Mae wakundangana na Dele Alli


Megan Barton-Hanson watwaye umutima wa Dele Alli:



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Aba basore babenga abakobwa bamaranye imyaka myinshi,biterwa nuko baba bamaze kubahararuka.Nyamara baba bavuga ngo "bari mu rukundo".Kuryamana n’umuntu utari umugore wawe officially,ntabwo ari Urukundo.Ahubwo biba ari "ukwinezeza gusa".Kandi bigira ingaruka mbi.
    Akenshi umuhungu araguta,baricana,cyangwa umukobwa akiyahura.Muribuka wa mukobwa witwaga Mugabekazi Patricie,20 years,uherutse Kwiyahura kubera umuhungu wamutaye agafata undi MUKOBWA.Yari atuye mu Rwampara (Nyamirambo).Ikirenze ibyo,nta musambanyi uzaba mu bwami bw’Imana nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga.Kwishimisha akanya gato bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo,ni ukugira ubwenge buke.Tujye twumvira Imana yaduhaye ubuzima,niba dushaka paradizo.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Migi yatangaje ko abashyize hanze Kimenyi yambaye ubusa ari abafana ba...

Kapiteni wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko abashyize hanze...
18 April 2019 Yasuwe: 2667 0

Tottenham Hotspur yasezereye Manchester City mu mukino warumbutsemo ibitego...

Ikipe ya Tottenham isezereye Manchester City mu mukino wo kwishyura wa ¼ cya...
17 April 2019 Yasuwe: 1855 0

Muhire Kevin nawe yashyizwe ku karubanda yambaye ubusa buri...

Nyuma y’umunyezamu Kimenyi Yves wa APR FC, Muhire Kevin wahoze akinira Rayon...
17 April 2019 Yasuwe: 10049 1

Umwana wa Cristiano Ronaldo yaciye ibintu kubera ibyo yakoreye mu mujyi se...

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo witwa Cristiano Jr w’imyaka 8,yakoze agashya...
17 April 2019 Yasuwe: 4958 0

Messi yatangaje uko yakiriye gusezererwa kwa Juventus ya Cristiano...

Rutahizamu wa FC Barcelona,Lionel Messi yatangaje ko we na bagenzi be...
17 April 2019 Yasuwe: 4561 2

Ajax na FC Barcelona zakatishije itike yerekeza muri ½ cya UEFA Champions...

Ikipe ya Ajax Amsterdam ikoze ibyo benshi batakekaga isezerera Juventus ya...
16 April 2019 Yasuwe: 1806 0