skol
fortebet

Umukinnyi Jose Mourinho azagura bwa mbere n’ikipe agiye kwerekezamo byamenyekanye

Yanditswe: Friday 26, Apr 2019

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho wirukanwe muri Manchester United mu kwezi k’Ukuboza 2018 agiye kugaruka mu kazi mu mpeshyi aho ashobora gusinyira ikipe ya Inter Milan ndetse ngo yiteguye kugarura muri iyi kipe Philippe Coutinho.

Sponsored Ad

Mourinho watoje Inter Milan kuva 2008 kugeza 2010 akayifasha gutwara Serie A ebyiri na UEFA Champions League,agiye kuyigarukamo mu mpeshyi aho yiteguye guhanganira na Manchester United ku mukinnyi Philippe Coutinho wa FC Barcelona.

Ikinyamakuru Don Balon cyatangaje ko Mourinho akunda imikinire y’uyu munya Brazil ariyo mpamvu yifuza guhita amusinyisha nabona akazi muri Inter.

Mourinho afite ubuhanga bwo kureshya abakinnyi yahoze akorana nabo ariyo mpamvu ahabwa amahirwe yo kugarura uyu musore yatoje akiri umwana muto cyane mbere y’uko yerekeza muri Liverpool.

Jose Mourinho amaze igihe akora ubusesenguzi kuri TV aho yemeje ko mu mpeshyi azahita atangira akazi mu ikipe atatangaje ariko benshi bemeje ko ari Inter milan.


Mourinho yiteguye kugarura Coutinho muri Inter Milan

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa