skol
fortebet

Umukinnyi Papy Faty wakiniye APR FC n’Uburundi yaguye mu kibuga azize Umutima

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2019

Sponsored Ad

Umurundi Papy Faty wahoze akinira ikipe ya APR FC yo mu Rwanda,yapfiriye mu kibuga ubwo yakiniraga ikipe ye ya Melanti Chiefs FC yo mu gihugu cya Eswatini.

Sponsored Ad

Uyu Murundi waherukaga gufasha intamba kwerekeza mu gikombe cya Afurika ku nshuro yabo ya mbere,yagize ibyago agwa mu kibuga ubwo yakiniraga ikipe ye ya Melanti Chiefs FC yo muri Eswatini kuri uyu wa kane taliki ya 25 Mata 2019.

Ubwo iyi kipe yakinaga n’iyitwa Green Mamba,Papy Faty wari mu bakinnyi babanje mu kibuga ntiyabashije kurangiza uyu mukino kuko umutima we wahagaze ahita yitura hasi ahita apfa Papy Faty yari amaze igihe arwaye umutima.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko muri Mutarama uyu mwaka,muganga yasabye Papy Faty guhagarika gukina umupira kubera ubu burwayi bw’umutima ariko abyima amatwi.

Papy Faty wakinaga hagati mu kibuga, yaje mu ikipe ya APR FC nyuma yo gusesa amasezerano mu 2011 n’ikipe yo muri Turkiya yara amazemo imyaka isaga 3.

Mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika mu 2012, Papy Faty niwe watsinidye APR FC igitego rukumbi cyasezereye Tusker (Kenya). Muri 1/16 uyu wakinaga hagati yaje gutsinda igitego cya 2 ku mukino APR FC yasezerewe itsinzwe na Etoile sportive du Sahel ibitego 3 kuri 2. Ku munota wa 90 Faty yaje kubona ikarita y’umutuku.

Mu gikombe cy’Amahoro cya 2012, Papy Faty niwe wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa ndetse atsinda ibitego byinshi,bituma ayivamo yerekeza muri Bidvest Wits.

Papy Faty utabarutse ku myaka 28, yakiniye amakipe atandukanye arimo Inter Stars y’iwabo mu Burundi,Trabzonspor yo muri Turkia, APR FC mu Rwanda,Bidvests Wits yo muri Africa y’epfo yamenyeyemo ko arwaye umutima no muri Melanti Chiefs FC yo muri Eswatini asize ku mwanya wa 7 muri Shampiyona.

Papy Faty yari mu bakinnyi bahesheje ikipe y’Intamba mu rugamba itike yo kwerekeza muri CAN 2019 ku nshuro ya mbere mu mateka yayo ariko ntabwo abashije kujyana na bagenzi be mu Misiri.



Papy Fatty wabaye umukinnyi w’icyitegererezo muri APR FC yaguye mu kibuga muri Eswatini

Ibitekerezo

  • RIP ndugu Papy.C’est le chemin de toute la terre.Niyo twese tujya.Tujye duhora twiteguye,dukora ibyo imana ishaka kandi twirinda kwibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tubifatanye no gushaka imana cyane,kugirango izatuzure ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yabisezeranyije abantu bashaka imana bagihumeka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa