Kigali

Umukinnyi ukomeye arashaka kuva muri FC Barcelona kubera agasuzuguro ka Messi

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 May 2019 Yasuwe: 7716

Umwuka mubi ukomeje gututumba mu ikipe ya FC Barcelona nyuma yo gutsindwa na Liverpool mu mukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League aho bivugwa ko umukinnyi ukina hagati Ivan Rakitic yifuza kuyivamo kubera igitugu cya Messi.

Uyu mukinnyi wo hagati wagenderwagaho n’umutoza Ernesto Valverde,arifuza gusohoka muri FC Barcelona kubera agasuzuguro ka Messi uhora ashaka kwirukanisha abakinnyi bamwe abandi akanga ko babongerera amasezerano.

Ibitangazamakuru byo muri Espagne byatangaje ko Messi agira ijambo rikomeye mu kugura abakinnyi bituma bamwe bimwa amasezerano mashya abandi bakazanirwaho abandi mu buryo budakwiriye.

Icyo Rakitic yangira Messi cyane ni uko abakinnyi b’inshuti ze aribo bakunze kongererwa amasezerano,abatavuga rumwe nawe bakirukanwa cyangwa se ntibongererwe amasezerano.

Rakitic ashinja Messi ko yagize uruhare runini mu gutuma ikipe ya FC Barcelona itamwongerera amasezerano n’umushahara,cyane ko yivuganiye na Perezida ko bazamwongezaariko uyu munya Argentina arabidindiza asaba ko bakora ibishoboka byose bakagura Frenkie de Jong wa Ajax mu rwego rwo kumwirukanisha.

Rakitic ngo yamaze gufata umwanzuro wo kuva mu ikipe ya FC Barcelona aho bishoboka ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya PSG mu mpeshyi.


Rakitic arashaka kuva muri FC Barcelona

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Mugabo

    Ariko ubwo mudatangaje ibihuha ntimwacuruza.skiiii turabarambihe ejobundi murahubuka mukubitaho igihuha cya minister wo muri Soudan ngo wafunzwe na Bashir.uyu munsi muti Rackitic na messi.yewe nta kibi koko nkijiji zize.

    1 week ago

Inzindi nkuru

Umusifuzi yishwe n’umutima ubwo yari mu kibuga ayobora umukino

Umusifuzi ukomoka mu gihugu cya Bolivia witwa Victor Hugo Hurtado yituye...
20 May 2019 Yasuwe: 1492 0

Umukinnyi ukomeye muri Ajax arifuza kwerekeza mu ikipe ya Arsenal

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya shampiyona y’Ubuholandi Eredivisie...
20 May 2019 Yasuwe: 1942 0

Antoine Griezmann yibasiwe bikomeye n’abafana ba Atletico Madrid

Rutahizamu Antoine Griezmann uherutse gusezera mu ikipe ya Atletico Madrid...
20 May 2019 Yasuwe: 1437 0

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we baryoheje ibirori byo kwishimira igikombe...

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Juventus yashyikirijwe igikombe cya Serie A...
20 May 2019 Yasuwe: 2094 0

Cristiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Serie A ku nshuro ye ya...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi witwaye neza muri...
19 May 2019 Yasuwe: 1594 0

Zinedine Zidane yasuzuguye cyane Gareth Bale bibabaza abakunzi ba...

Umutoza wa Real Madrid,Zidane, yasuzuguye cyane Gareth Bale wari wamusabye...
19 May 2019 Yasuwe: 4829 0