skol
fortebet

Umukinnyi ukomeye muri Tennis yaciwe akayabo k’amadolari kubera gutuka umusifuzi

Yanditswe: Sunday 03, Sep 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Fabio Fognini, umutaliyani w’imyaka 30 ukina umukino wa Tennis yaciye akayabo k’ibihumbi 24 by’amadolari y’Amerika, nyuma yo kubwira nabi umusifuzi (Chair Umpire) Louise Engzell wasifuye umukino yatsinzwemo ku italiki ya 30 Kanama 2017 na Stefano Travaglia amaseti 3-1 mu irushanwa rya US Open.
Uyu musore nimero ya 26 ku isi ntabwo yishimiye ukuntu yabariwe amanita n’uyu mugore w’umunya Swede maze aramwegera aramutuka karahava none bimushyize mu mazi abira dore ko yahise akurwa mu (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Fabio Fognini, umutaliyani w’imyaka 30 ukina umukino wa Tennis yaciye akayabo k’ibihumbi 24 by’amadolari y’Amerika, nyuma yo kubwira nabi umusifuzi (Chair Umpire) Louise Engzell wasifuye umukino yatsinzwemo ku italiki ya 30 Kanama 2017 na Stefano Travaglia amaseti 3-1 mu irushanwa rya US Open.

Uyu musore nimero ya 26 ku isi ntabwo yishimiye ukuntu yabariwe amanita n’uyu mugore w’umunya Swede maze aramwegera aramutuka karahava none bimushyize mu mazi abira dore ko yahise akurwa mu irushanwa rya US Open kuko yahatanaga nanone mu cyiciro cy’abakina ari babiri aho yafatanyaga na mugenzi w’umutaliyani Simone Bolelli.

Uyu mugabo washakanye n’uwahoze ari umukinnyi wa Tennis Flavia Pennetta akimara kubona ibyo yakoze ko ari agahomamunwa yahise yihutira gusaba imbabazi nubwo bitamufashije guhanwa akayabo k’amadolari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa