skol
fortebet

Umukinnyi usiganwa ku magare yagonzwe na Ambulance arapfa

Yanditswe: Saturday 21, Oct 2017

Sponsored Ad

Umusore Mathieu Riebel umufaransa w’imyaka 20 yagonzwe n’ingobyi y’abarwayi (Ambulance) ubwo yari mu irushanwa rya Tour de Nouvelle Caladonie ku munsi w’ejo taliki ya 20 Ukwakira 2017 aho yari imbere y’igikundi ayoboye isiganwa.
Uyu musore yagonzwe n’iyi modoka bagombaga kubisikana ubwo yari ayoboye isiganwa arimo gufasha kapiteni we Erwan Brenterch gutsinda aho uyu we yahise avunika yavunitse ukuguru kwe cyane ko barimo bamanuka umusozi witwa Col de la Pirogue.
Mu itangazo ryasohowe (...)

Mu itangazo ryasohowe n’abashinzwe gutegura iri rushanwa bavuze ko babajwe n’urupfu rw’uyu musore ukiri muto ndetse bavuga ko yagonzwe n’imodoka yajyaga mu cyerekezo gitandukanye nabo.

Yagize ati “Mathieu yakoraga cyane kugira ngo afashe kapiteni we kuza imbere mu gikundi nyuma y’aho yari yagize akabazo ko gutobokesha igare rye.Bari bafite umuvuduko mwinshi mu kumanuka nibwo bagonganye n’imodoka y’ingobyi y’abarwayi.twihanganishije abagize umuryango wa Mathieu bose.”

Nyuma y’iyi mpanuka,irushanwa ryahise rihagarikwa ndetse abashinzwe gutegura irushanwa bahamagara abashinzwe gutegura abakinnyi mu mutwe (Pshychologists).

Agace kagombaga kuba uyu munsi muri iri siganwa,kagabanyirijwe ibirometero kubera ikibazo cy’iyi mpanuka cyane ko benshi mu basiganwa bahungabanyijwe bikomeye n’iyi mpanuka yatwaye uyu musore Mathieu Riebel.

Ibitekerezo

  • Iyi mpanuka yabereyeho mu kahe karere? ko uyu musozi ntawuzi mu rwanda Col de la Pirogue.

    nta police barikumwe nayo igenda ibategurira inzira aho baribuze kunyura ? niba yari hari habayemo uburangare rwose kuko ariya magare iyo agenda ntamodoka bakagobye guhura nayo nimwe kuko umuhanda wose baba bawuzuye wose rwose gusa Imana imwakire mubayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa