skol
fortebet

Umukinnyi usiganwa ku magare yishwe n’umutima ubwo yari mu irushanwa

Yanditswe: Monday 09, Apr 2018

Sponsored Ad

Umusore witwa Michael Goolaerts wakinaga umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya Veranda’s Willems-Crelan yaraye yishwe n’umutima wahagaze ubwo yari mu irushanwa rya Paris Roubaix ryasojwe ku munsi w’ejo.
Goolaerts apfuye yari amaze imyaka 4 ari umukinnyi wabigize umwuga
Uyu musore w’imyaka 23 ukomoka mu Bubiligi, yafashwe n’umutima ubwo bari bamaze kurenga umuhanda wa 2 w’ama pave (Cobbles),indege yari mu irushanwa ihita imwerekeza mu bitaro bya Lille aho yapfiriye saa 21:40 z’ijoro. (...)

Sponsored Ad

Umusore witwa Michael Goolaerts wakinaga umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya Veranda’s Willems-Crelan yaraye yishwe n’umutima wahagaze ubwo yari mu irushanwa rya Paris Roubaix ryasojwe ku munsi w’ejo.


Goolaerts apfuye yari amaze imyaka 4 ari umukinnyi wabigize umwuga

Uyu musore w’imyaka 23 ukomoka mu Bubiligi, yafashwe n’umutima ubwo bari bamaze kurenga umuhanda wa 2 w’ama pave (Cobbles),indege yari mu irushanwa ihita imwerekeza mu bitaro bya Lille aho yapfiriye saa 21:40 z’ijoro.

Uyu musore wari ukiri muto,yakoze impanuka ubwo yari arangije ibirometero 109 muri 257 iri rushanwa ry’umunsi umwe ryagombaga kugenda,byatumye yihutishwa igtaraganya kwa muganga nyuma yo gutabarwa n’abaganga bo mu irushanwa bikanga,none byarangiye apfuye.

Ikipe ye yasohoye itangazo rigira riti “N’agahinda kenshi tubabajwe no kubamenyesha ko umukinnyi wacu akaba n’inshuti yacu Michael Goolaerts yitabye Imana mu bitaro bya Lille kuri uyu mugoroba ari kumwe n’umuryango we n’inshuti ze.Ibitekerezo byacu biri kumwe n’umuryango we.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi UCI David Lappartient yihanganishije umuryango w’uyu musore,abakinnyi bagenzi be ndetse n’abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare.

Irushanwa rya Paris Roubaix ryegukanwe na Peter Sagan watsinze Silvan Dillier bageranye ku murongo akamusiga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa