Kigali

Umukinnyi w’Amavubi y’Abagore yemeje ko yakoranaga imibonano mpuzabitsina n’umutoza we; Nyinawumuntu Grace

Imikino   Yanditswe na: 7 January 2017 Yasuwe: 6154

Uwatozaga Amavubi y’Abagore, Nyinawumntu Grace ku murongo w’abatoza na Uwamahirwe Chadhia (mu kibuga) uvuga ko bakoranga imibonano mpuzabitsina (n’ubwo babihuje)

Kuri uyu wa gatandatu, Uwamahirwe Chadia, umwe mu bakinnyi b’Amavubi y’Abagore yatangarije Radio 10 ko yamaze igihe kinini akora imibonano mpuzabitsina n’umutoza we mu Amavubi y’Abagore, Nyinawumuntu Grace; n’ubwo bose bari bahuje igitsina.

Uwamahirwe Chadia yatangaje ko yaryamanaga mu buryo bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’umutoza we abihatiwe akemera kubera inyungu yamubonagamo nk’umutoza we.

Gusa ntacyo yatangaje ku kuba nawe imyiyumvire n’imitekerereze ye ndetse n’irari ry’umubiri we ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina byaba biganisha kubo bahuje igitsina kuko mu buhamya bwe yavugaga ko yakundanaga n’umutoza we ku buryo kumara igihe ataryamana byamugoraga kubyihanganira.

Inyungu z’amafaranga n’ibibazo mu kibuga nibyo Uwamahirwe Chadia avuga ko byari byarazanye agatotsi mu mubano n’umutoza we muri iyi minsi. Avuga ko muri 2015 yanze kugira icyo avuga ubwo itangazamakuru ryakomozaga ku kibazo cy’ubukubanyi cyavugwagwa nanone mu Amavubi y’Abagore kuko yari agifite inyungu mu mutoza we; bari bakiri inshuti.

Si ubwa mbere bivugwa ko Nyinawumuntu Grace akubana (imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina ari abagore) n’abakinnyi atoza kuko mu mwaka wa 2015 nabwo iki kibazo cyavuzwe mu itangazamakuru ariko kikaburirwa ibimenyetso. Byavuzwe mu matamatama habura aberura.

Hashize iminsi ibiri ikipe ya As Kigali ihagaritse Nyinawumuntu Grace ku mirimo yo gutoza iyi kipe, amakuru yamenyekanye ni uko mubyo yazize n’iki kibazo cyo guhatira abakobwa atoza imibonano mpuzabitsina cyarimo, Nyinawumuntu yabihakaniye itangazamakuru avuga ko afite umugabo ataryamana n’abo bahuje igitsina.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Polisi yafunguye Yannick na Rutanga ba Rayon Sports

Polisi y’u Rwanda yamaze kurekura abakinnyi babiri ba Rayon Sports, Mukunzi...
20 November 2017 Yasuwe: 51 0

Abakinnyi 10 bamaze kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda...

• Abakinnyi 10 bamaze kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda • Nyuma...
20 November 2017 Yasuwe: 1433 0

Lomami Marcel yatangaje byinshi kuri Caleb na Kone bamutengushye

• Lomami Marcel yatangaje ko Caleb na Kone bari kugenda bisubiraho • Lomami...
20 November 2017 Yasuwe: 928 0

Yannick Mukunzi na Rutanga Eric baraye batawe muri yombi

• Biravugwa ko Yannick Mukunzi na Rutanga Eric baraye batawe muri yombi •...
20 November 2017 Yasuwe: 1683 0

Mukura VS ihagamye Rayon Sports banganya 0-0.

• Rayon Sports inganyije na Mukura VS 0-0 • Rayon Sports yazanye abakinnyi...
19 November 2017 Yasuwe: 1047 0

Niyonshuti Adrien yakoresheje ubukwe bwaranzwe n’ udushya twinshi...

• Niyonshuti Adrien yakoze ubukwe na Umutesi Elyse • Ubukwe bwabo bwarimo...
19 November 2017 Yasuwe: 2945 0