Kigali

Umukinnyi w’umuhanga wasabwe na Cristiano Ronaldo kuza muri Juventus yemeye kuyisinyira amasezerano

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 June 2019 Yasuwe: 4234

Nyuma y’aho rutahizamu Cristiano Ronaldo amwegereye akamusaba ko yamusanga muri Juventus bagakinana,myugariro Matthijs de Ligt wa Ajax yemeye gusinyira iyi kipe y’ubukombe mu Butaliyani amasezerano y’imyaka 5.

Matthijs de Ligt wifuzwaga cyane n’amakipe akomeye ku isi arimo Manchester United na Barcelona,yamaze kumvikana na Juventus nkuko ibinyamakuru bitandukanye byo mu Butaliyani byabitangaje.

Myugariro De Ligt ukiri muto ariko w’umuhanga cyane yamaze kumvikana na Juventus ku byerekeye ibyo bazamuha hasigaye ko iyi kipe yishyura Ajax akayabo ka miliyoni 62.

Ikinyamakuru Goal cyavuze ko uyu Muholandi aratangazwa nk’umukinnyi mushya wa Juventus mu minsi mike iri imbere cyane ko ngo iyi kipe iri mu biganiro bya nyuma na Ajax.

Mu minsi ishize nibwo uyu myugariro w’imyaka 19 yatangarije abanyamakuru ko rutahizamu Cristiano Ronaldo yamusabye ko yamusanga muri Juventus ubwo ikipe y’Ubuholandi yahuraga na Portugal ku mukino wa nyuma wa Euro Nations League.

Biravugwa ko De Ligt agiye kuzajya ahembwa akayabo ka miliyoni zisaga 10 z’amapawundi ku mwaka.


Matthijs de Ligt ngo yamaze kumvikana na Juventus

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza mushya wa Rayon Sports yageneye ubutumwa bukomeye abakinnyi bayo...

Umutoza mushya wa Rayon Sports,Javier Martinez Espinoza yatangaje ko aziko...
21 September 2019 Yasuwe: 4071 0

Rayon Sports yamaze gutangaza umutoza mushya wagizwe ibanga...

Umutoza ukomoka muri Mexico witwa Javier Martinez Espinoza w’imyaka 46 niwe...
21 September 2019 Yasuwe: 3206 1

Losciuto byavugwaga ko yagizwe umutoza wa Rayon Sports yabihakanye

Umutoza Jean Francois Losciuto byavugwaga ko yamaze kumvikana na Rayon...
21 September 2019 Yasuwe: 2535 0

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye kuvugisha benshi ku mbuga...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yaciye ibintu ku...
21 September 2019 Yasuwe: 3545 0

Abatoza 3 bari kuganirizwa mu ibanga kugira ngo bazavemo usimbura Zinedine...

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Real Madrid iherutse kwitwara nabi cyane mu...
21 September 2019 Yasuwe: 2893 0

Rayon Sports yimuye italiki yagombaga gutangarizaho umutoza wayo...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwimura igihe bwagombaga gutangariza ku...
20 September 2019 Yasuwe: 3096 4