skol
fortebet

Umukinnyi w’umunyabigwi muri ruhago Ronaldo yatangaje hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi uwo aha amahirwe yo gutwara Ballon d’Or ya 2017

Yanditswe: Monday 29, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi w’umunya-Brazil wamenyekanye cyane mu myaka yahize Ronaldo yatangaje uwo aha amahirwe yo kwegukaba Ballon d’Or muri uyu mwaka wa 2017, ariko akagaragaza ko abakinnyi bombi bahabwa aya mahirwe bakomeye.
Uyu mukinnyi wabiciye bigacika muri kiriya gihugu, yavuze ko amakipe 2 ariyo Fc Barcelona ndetse na Real Madrid azakomeza kugongana mu bijyanye no gutwara imipira ya Zahabu ariko amahirwe menshi akayaha uruhande rw’ikipe ya real Madrid.
Uyu mukinnyi ufite ubunararibonye mu kibuga, (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi w’umunya-Brazil wamenyekanye cyane mu myaka yahize Ronaldo yatangaje uwo aha amahirwe yo kwegukaba Ballon d’Or muri uyu mwaka wa 2017, ariko akagaragaza ko abakinnyi bombi bahabwa aya mahirwe bakomeye.

Uyu mukinnyi wabiciye bigacika muri kiriya gihugu, yavuze ko amakipe 2 ariyo Fc Barcelona ndetse na Real Madrid azakomeza kugongana mu bijyanye no gutwara imipira ya Zahabu ariko amahirwe menshi akayaha uruhande rw’ikipe ya real Madrid.

Uyu mukinnyi ufite ubunararibonye mu kibuga, yabaye umukinnyi w’umwaka mu rwego rw’isi ubugira 3, bityo akaba avuga ko amahirwe ye ku bijyanye no guhitamo umukinnyi muri aba ushobora kwegukana iki gihembo muri uyu mwaka wa 2017 akaba ayaha C. Ronaldo.

Yagize ati”sinakwirengagiza ubuhanga bwa C. Lonaldo mu kibuga nubwo nkunda umukino wa Messi ndetse imyitwarire ye mu kibuga ariko Ronaldo afite ubuhanga bwihariye ku buryo mbasha kuba namukomera amashyi bityo kuba yatwara igihembo gitaha ntibyatungurana.

Kugeza ubu, umunya-Argentine Messi ayoboye urutonde rw’abamaze gutwara ballon d’Oe nyinshi aho amaze gutwara 5 kuri 4 z’umunya-Portugal Christiano Ronaldo bityo akaba ari na we uhabwa amahirwe yo kuba yazatwara itaha y’uy mwaka.

Ronaldo yabwiye Fox Sports dukesha iyi nkuru ko amahirwe ye ayaha umukinnyi Cristiano Ronaldo nk’umuntu uzatwara Ballon D’or y’uyu mwaka.

Aha yagaragajeko atakwirengagiza akazi gakomeye Messi yakoze umwaka washize ariko akavuga ko nta buhanga buhanitse arisha Ronaldo.

Aba bakinnyi bombi bahora bahanganye mu kiboga cyane cyane mu irushanwa rya Champions Leagues ariko amaherezo y’inzira ni mu nzu, ukuri kurashyira kukajya ahagaragara ubu na bwo hakaba hategerejwe uzegukana iyi ntsinzi muri uyu mwaka.

Ronaldo nubwo yahaye amahirwe Christiano Ronaldo, yavuze ko aba bakinnyi bombi ari abo kubahwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa