skol
fortebet

Umukinnyi w’Umurusiya yavuze ko azavuna Mohamed Salah nkuko Ramos yabigenje

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi w’Umurusiya ukina yugarira witwa Ilya Kutepov yabwiye abanyamakuru ko nta buryo bwo guhagarika rutahizamu Mohamed Salah bazahura mu gikombe cy’isi uretse gukora nk’ibyo Sergio Ramos yamukoreye ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 24 ukinira ikipe ya Spartak Moscow y’iwabo mu Burusiya yabwiye abanyamakuru ko nta bundi buryo bwo gufata Salah butari ubwo Ramos yakoresheje akamuvuna ukuboko I Kiev.

Ilya yavuze ko azavuna salah nkuko Ramos yabigenje

Yagize ati “Imikinire ya Salah nta bwoba inteye.Ni gute wamuhagarika?,urugero ushobora gukora nk’ibyo Ramos yakoze.Yatweretse uburyo nyabwo bwo guhagarika Salah kandi mbabwije ukuri sinababajwe nuko yavunitse ku mukino wa nyuma.

Uyu myugariro yatangaje ibi kubera ko Uburusiya bwe buri mu itsinda A bahuriyemo na Misiri ya Mo Salah,Saudi Arabia na Uruguay.

Salah yatangaje ko azakina umukino wa mbere na Uruguay

Igikombe cy’isi kirabura iminsi 3 ngo gitangire aho umukino wa mbere uzahuza Uburusiya na Saudi Arabia ku wa Kane w’iki Cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa