skol
fortebet

Umukinnyi wa Arsenal yagonzwe n’imodoka 2 Imana ikinga ukuboko [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 09, Dec 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi witwa Dominic Thompson w’imyaka 18 yagonzwe n’imodoka 2 ubwo yari mu nzira ava mu myitozo y’ikipe y’abatarengeje imyaka 23 asanzwe akinira, akagongana n’imodoka yari iturutse mu cyerekezo ndetse n’iyari imuri inyuma.

Sponsored Ad

Thompson yari atwaye imodoka ye ya Marcedes avuye ku kibuga cy’imyitozo cya London Colney giherereye mu gace ka Hertfordshire,agongana n’imodoka yari imuturutse imbere hanyuma n’imooka yari imuri inyuma itwawe n’umugore ntiyabasha guhagarara nayo iramugonga.

Imodoka ya Thompson yagonzwe n’iyo mu bwoko bwa Citroen C4 zirangirika cyane nkuko amashusho yabyerekanye gusa umugenzi wari hafi aho yahise ahamagara polisi.

Uyu mwana muto yari mu ikipe ya Arsenal yitabajwe n’umutoza Unai Emery mu mukino wa UEFA Europa League Arsenal yasuye ikipe ya FC Vorskla ikayitsinda ibitego 3-0.

Arsenal na Thompson banze kugira icyo batangaza kuri iyi mpanuka yabaye ku wa Gatanu w’iki cyumweru cyangwa se niba uyu mukinnyi ukiri muto nta kibazo yayigiriyemo.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa